Imbuto Foundation yatangaje Elodie Shami nk’Umuyobozi Mukuru mushya wayo.
Ni ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024.
Bugira buti: “Twishimiye kubatangariza Umuyobozi Mukuru mushya Elodie Shami”.
Inararibonye rya Shami ryitezweho kugeza Imbuto Foundation ku ntego yayo biturutse ku miyoborere myiza ye.
Umuryango mugari wa Imbuto Foundation wahaye ikaze Shami, mu rugendo rw’impinduka ukomeje.
Shami yahoze ari umukozi wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoraga mu ishami ryitumanaho.