Abanyamideli 20 baheruka kugera mu cyiciro cya nyuma cya Supra Model basuye pariki y’igihugu ya Nyungwe.
Barimo Umumararungu Kelly Divine, Uwikunda Cynthia, Kaze Mignone Shalia, Umuhire Leslie, Iradukunda Elinda, Umutesi Brenda, Kamikazi Anitha, Uwiduhaye Nadine, Nshuti Sandra na Marara Munana Kelly.
Hari kandi Ruzindana Jules, Shema Eric, Gihozo Sincere, Uwase Audrey, Usenga Josiane, Manirakiza G Mike, Gacumakase Japhet, Ingabire Joella, Uwase Sonia na Mukankusi Nathalie.
Ubuyobozi bwa Supra family bwafashije aba banyamideli gusura ibyiza Nyaburanga bigaragara muri Nyungwe harimo ikiraro cyo mu kirere [Canop ywalk] ndetse n’isumo rya Ndambarare.
Umuyobozi wa Suprafamily itegura SupraModel, Nsengiyumva Alphonse, yadutangarije ko bateguye uru rugendo muri gahunda yabo bihaye yo gukundisha urubyiruko ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu binyuze mu marushanwa bategura.
Ati “Ikindi ni ukugira ngo abanyamideli baba bari mu irushanwa bagire ubundi bumenyi bunguka bushobora kuzabafasha igihe bazaba basoje irushanwa aho tubatoza gukoresha imbuga nkoranyambaga no gukora ibikorwa byo kwamamaza.’’
Irushanwa rya SupraModel rizasozwa tariki ya 4 Ugushyingo muri Century Park Hotel and Residences Nyarutarama bitandukanye n’uko ryari gusozwa tariki ya 21 Ukwakira kuko byahuriranye na Trace Awards and Festival kandi hari abanyamideli bazagaragara muri ibyo bikorwa byombi.
SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss Supranational n’andi.
Muri iri rushanwa uzahiga abandi azashakirwa ikigo mpuzamahanga kizamufasha kwagura impano ye kinamuhuze n’inzu mpuzamahanga z’imideli, anegukane 1.000.000 Frw.
Umwaka ushize, Semana Cynthia niwe wegukanye umwanya wa mbere. Yahawe ibihembo birimo 1.000.000Frw, yishyurirwa urugendo rumutembereza i Dubai.
Icyo gihe, Rudasingwa Teddy yabaye uwa kabiri ahembwa no gutemberezwa ibice bitandukanye mu Rwanda na 300.000 Frw
Mutesi Ruth wari ufite abafana benshi yegukanye umwanya wa gatatu ahabwa igihembo cyiswe ‘Face Of Africa’ giherekejwe na 300.000 Frw.
Usibye guhemba abamurika imideli kandi hatanzwe n’ibindi bihembo byo gushimira abagira uruhare mu iterambere ry’imideli mu Rwanda.