Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yaraye arahijwe nka “Perezida w’Akanama k’Abaminisitiri” umwanya mushya usumba izindi nzego zose za leta zo mu butegetsi nyubahirizategeko ndetse udafite manda ntarengwa.
Ibi bikurikiye ivugurura ry’itegekonshinga ryakuyeho amatora ya perezida, ndetse rigashyiraho ubutegetsi bushingiye ku nteko ishingamategeko.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko iyo mpinduka igamije gutuma Perezida Gnassingbé aguma ku butegetsi kugeza igihe kitazwi.
Umuryango wa Gnassingbé umaze imyaka 58 utegeka iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba – mu mwaka wa 2005 Faure Gnassingbé yasimbuye se Gnassingbé Eyadéma wari umaze gupfa, wategetse Togo imyaka hafi 40.
Iyi mpinduka nshya ivuye mu itegekonshinga rishya ryemejwe n’abadepite mu mwaka ushize. Abanenga ubutegetsi hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bayise “ihirika ry’inzego”.
Ubutegetsi bwa Gnassingbé bwari bwabaye buhagaritse zimwe muri izo mpinduka nyuma yuko abaturage bazamaganye cyane, ariko bwazikurikije hamwe n’uyu mwanya we mushya.
Amatora y’inzego z’ibanze muri Togo ateganyijwe muri Nyakanga (7) uyu mwaka, azaba abaye aya mbere abaye bijyanye n’iri tegekonshinga rishya, ryakuyeho ubutegetsi bushingiye kuri perezida rikabusimbuza ubutegetsi bushingiye ku nteko ishingamategeko.
Urebye, umwanya wa perezida wa repubulika ubu usigaye ari uw’icyubahiro gusa, ariko abasesenguzi bavuga ko hamwe n’uyu mwanya mushya wa perezida w’akanama k’abaminisitiri, ubutegetsi bwa Gnassingbé, w’imyaka 58, bushinze imizi cyane kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.
Ishyaka rye, ‘Union pour la République’, ryatsinze ku bwiganze bwinshi amatora y’abadepite yo mu mwaka ushize, ribona imyanya 108 mu myanya 113 y’abagize inteko ishingamategeko.