Ku nshuro ye ya mbere, Andy Bumuntu agiye gutaramira i Nairobi ho muri Kenya, igihugu biherutse gutangazwa ko uyu muhanzi yigaruriye imitima y’inkumi z’abagituye.
Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi batumiwe mu Iserukiramuco ‘Afro Fusion Cuisine’, igitaramo azaririmbamo kikaba gitegerejwe ku wa 20 Ukwakira 2023.
Ni igitaramo azahuriramo n’Umuhanzikazi Sho Madjozi, uri mu bakunzwe cyane muri iki gihugu.
Andy Bumuntu yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuri we cyane ko ari kenshi yagiye agira gahunda yo gutaramira muri Kenya ariko ntibikunde.
Ati “Kera kabaye ngiye gutaramira i Nairobi, ni ishimwe kuri njye. Hari inshuro nyinshi nagerageje kuhakorera ibitaramo ariko ntibikunde bitewe n’impamvu zitandukanye. Kuri ubu ndashima Imana ko bibaye.”
Andy Bumuntu abajijwe ikijyanye no kuba agiye gutaramira igihugu byigeze kuvugwa ko yigaruriye imitima y’inkumi zaho, yavuze ko ari amahirwe niba koko ariko bimeze.
Yakomeje ati “Ka nzabirebe icyo gihe niba aribyo koko! Ubwo nibaza nzamenya ko kera kabaye bamfashe.”
Uyu musore azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ndashaje’ yatumye yamamara ndetse igasamirwa hejuru n’abakunzi b’umuziki mu gihe yayishyiraga hanze ari yo ye ya mbere. Nyuma yakoze izindi zirimo ‘Mine’, ‘Mukadata’, ‘Valentine’ n’izindi.
Mu minsi yashize ni bwo yatangiye kwirahirwa bikomeye n’Abanya-Kenya nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘On Fire’ kuko yakoze benshi ku mutima bamwe bagakeka ko yaba akomoka muri iki gihugu ndetse binatuma izamuka cyane ugereranyije n’izindi ze irarebwa cyane.
Ni indirimbo yakunzwe cyane mu tubyiniro two muri iki gihugu aho umu-Dj wabaga atayicuranze bamwitaga utazi ibigezweho kuko ibizungerezi byaho iyo byabaga bimaze kunezerwa mu ntekerezo zabo ari yo yabazagamo.
Iyi ndirimbo iri mu Njyana ya Afro-Kizomba Fusion, mu bitekerezo byayitanzweho yakunze kugaragarizwa urukundo ku buryo bukomeye.
Nk’umukobwa witwa Linsey Arthur, yagize ati “Banya-Kenyaaaaaa (ashyiraho utumenyetso tw’imitima) … nkaho uri Umunya-Kenya… Andy uzaze kuturirimbira hano muri Kenya.”
Star Wanza we yavuze ko abantu benshi batanze ibitekerezo kuri YouTube kuri iyi ndirimbo bisa nk’aho ari Abanya-Kenya, avuga ko bayimenye binyuze kuri WhatsApp.
Hari n’uwavuze ko uyu musore ari gutuma abakundanye benshi muri Kenya batana, ashaka kwerekana ko akunzwe bikomeye n’abakobwa bo muri icyo gihugu.
Kayigi Andy Dick Fred [Andy Bumuntu] w’imyaka 25 ni umuvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby. Yize ibijyanye n’Amashanyarazi. Yatangiye umuziki mu 2009. Yanabaye umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.