‘Urubyiruko rugize itsinda rya MC Brian & Friends ryatanze Mutuelle de Sante ku miryango 78 igizwe na abaturage 400 mu Karere ka Nyanza zifite agaciro ka Miliyoni Imwe na Magana Abiri(1,200,000 Frw )
Uyu mwaka binyuze muri ONE FOR ONE CAMPAIGN aho byibura buri muntu yishyuriraga umuntu 1 Mituelle de sante bifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ku Remera iyo miryango
Iki gikorwa Mc Brian agikora buri mwaka mu rwego rwo gushimira Imana ndetse n igihugu ku bw’ amahirwe kidahwema kumuha mu mwuga we wa buri munsi agasanga nta buryo yashimira igihugu kimuha amahirwe uretse gufasha abababaye binyuze mucyo yise GIVING BACK TO THE COMMUNITY.
Ni Igikorwa Ngarukamwaka MC Brian ategura afatanyije ni Nshuti ze mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye mu turere dutandukanye tw’ igihugu , kugeza ubu amaze kujya mu turere 6 aritwo Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Bugesera, Nyagatare & Nyanza.
Si Mituelle de sante gusa Ahubwo hari ibindi bikorwa birimo koroza imiryango itishoboye, kwigisha no gufasha abana bo ku muhanda gusubira
mu miryango, kugenera Amafunguro imiryango itishoboye nibindi bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Madame Kayitesi Nadine, yashimiye urubyiruko rwafashije imiryango yo mu Karere ka Nyanza rurangajwe imbere na MC Brian, anabashimira ko bahereye ku miryango ifite abana bagaragaraho imirire mibi ndetse n’igwingira ry’abana.
Bizimana Egide Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana yatangarije AHUPA Radio ko bashimiye urubyiruko rwo muri Mc Brian and Friends ku gikorwa cyo kuremera imiryango itifashije mu murenge wabo aboneraho no gusaba urubyiruko rundi gutera ikirenge mu cya bagenzi babo kuko aribo Rwanda rw’ ejo kandi aribo maboko cy’Igihugu.
Umuturage uri Mu bahawe ubwisungane bw’u buzima witwa Mukamurigo Epiphanies utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero aho mu murenge wa Busasamana yadutangarije ko yishimiye kuba yahawe ubufasha bw’ubwisungane mu buzima nyuma yaho yagiriye ikibazo cyo mu mutwe kugeza ubwo umugabo we n’abana bamutaye kuri ubu akaba agiye kongera kubona uburyo azajya yivuza bimworoheye ubu.
MC Brian amenyerewe cyane mu mikino ya Basketball, Tour du Rwanda, Kigali International peace marathon, Ironman, Giants of Africa, ibirori, mu bukangurambaga bwa leta butandukanye nindi mikino myinshi itandukanye.