SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Producer Li John  Aritegura gushyirira hanze alubumu 4 icyarimwe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Producer Li John  Aritegura gushyirira hanze alubumu 4 icyarimwe
Imyidagaduro

Producer Li John  Aritegura gushyirira hanze alubumu 4 icyarimwe

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 14, 2023
Share
SHARE

Iradukunda Jean Aimé wamenyekanye nka Li John ageze kure umushinga w’indirimbo 48 zizaba zigize album enye ari gukoraho ndetse yitegura gushyira hanze umwaka utaha.

Lil John yatangarije Ahupa Visual Radio ko uyu ari umushinga mugari yatangiye kugira ngo akomeze guteza imbere muzika Nyarwanda no gukora ibihangano byinshi bishoboka.

Yagize ati “Ngeze kure umushinga wa album enye nzashyirira hanze icyarimwe. Ubu maze gukora indirimbo zigize album imwe, izindi na zo narazitangiye ariko ntabwo zirarangira gusa mu mwaka utaha mu 2024, izi ndirimbo zose zizaba zararangiye.”

Yakomeje ati “Ni mu rwego rwo kwaguka nk’umuhanzi nkakora ibihangano byinshi kandi by’umwimerere, ikindi nshaka guteza imbere umuziki Nyarwanda kuko hari abahanzi bamwe muzamenya kubera kubashyiraho batari basanzwe bazwi.’’

Uyu musore avuga ko izi album hari indirimbo ziriho yamaze guhurizaho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda, ndetse hakaba n’abandi bakiri kuvugana bitewe n’uko buri wese akurikije ubuhanga azagenda amusaba ko bakorana.

Kuri ubu Li John yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Ready Now” yahuriyemo na Marina na Afrique.

Li John ukorera muri studio ya Storykast Records yatangiye ibikorwa byo kuririmba bwa mbere mu ndirimbo isezera umuraperi Jay Polly yasohotse mu 2021.

Li John ni umwe mu ba Producer bagaragazaga amashagaga muri muzika Nyarwanda yarambitse ibiganza ku ndirimbo nyinshi zakunzwe zirimo ‘Kamwe’ yahuriwemo n’abahanzi batandukanye ‘Ok’ yakoranye na Marina, ‘Truth Or Dare’ ya Davis D , ‘Kalinga’ ya Diplomate n’izindi.

Uyu musore urugendo rwo gutangira kuririmba ku giti cye yaruhereye ku ndirimbo yise ‘Imbunda’ yasohotse mu mpera za 2021.

The Ben yasabiye imbabazi Fatakumavuta ku rukiko
Irushanwa rya Supra Model rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya 3
Nifuje gukorana na barumuna banjye kuko hari icyo mbabonamo :Dany Nanone
Kanye West ashobora kujyanwa mu nkiko nyuma yo gusagarira umunyamakuru
Tecno na MTN byashyize kw’Isoko telefone nshya ya Tecno Camon 40 (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Top Australia Online Bingo Sites

February 25, 2025

Popular Pokies With Welcome Bonus Deposit By Mobile

September 5, 2023

Online Real Money Pokies New Zealand

February 25, 2025

50 Free Spins No Deposit Casino Au

September 5, 2023

Wild Pokies Australia Real Money

May 28, 2024

5hengs Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?