Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best yagombaga kuba yerekeje mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa kuhakorera igitaramo ariko ntibyakunze ku munota wa nyuma.
Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Igare’Nayanjye, Umutaka, umunamba n’izindi nyinshi yadutangarije ko habaye impinduka zatumye atabasha kujya gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki babarizwa muri kiriya gihugu kiri mu bigize Umugabane w’u Burayi.
Yavuze ko mu Bufaransa yagombaga kuhakorera igitaramo kimwe akagaruka mu Rwanda, ariko ko kuri iyi nshuro abamutumiye bari gukora ibishoboka byose kugirango azahakorere ibitaramo byinshi birenze kimwe yari kuhakorera.
Mico avuga ko kugeza ubu hamaze kwemezwa ibitaramo bine. Ati “Habayeho impamvu zatumye ntabasha kugenda uyu munsi. Abantumiye bari gukorana kugirango nzahakorera ibitaramo byinshi mu Bufaransa, bivuze ko amatariki y’ibitaramo yarahindutse, ariko ibitaramo byariyongereye.”
Ni ku nshuro ya mbere Mico The Best agiye gukorera ibitaramo i Burayi. Ku wa 7 Nyakanga 2023, nibwo yanditse kuri konti ye ya Instagram amenyesha abakunzi be bo mu Bufaransa ko yiteguye kubataramira.
Aya makuru yemejwe nyuma y’iminsi micye bitangarijwe abanyarwanda. Ni amakuru yatangiye kumenyekana mu ntangiriro z’impeshyi ariko yabanje kugirwa ubwiru kuko impande zombi zari zitaramara gushyira umukono ku masezerano.
Yabaye impamo ubwo umunyamideli Angel Divas Amber Rose yageraga i Kigali yatangarije itangazamakuru ko Mico The Best yatumiwe i Burayi na TUPAC ufite akabari kitwa Kigali Life Bar gaherereye mu Mujyi wa Lyon
Mico The Best yamamaye ahagana muri za 2008, aho amaze imyaka 16 ahagaze neza mu muziki nyarwanda. Yagize uruhare mu kwandika kw’indirimbo z’abahanzi benshi bo mu Rwanda