SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa DRC ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi i Pékin
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa DRC ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi i Pékin
Andi makuru

Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa DRC ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi i Pékin

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 17, 2023
Share
SHARE

Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi i Pékin (Beijing) mu murwa mukuru w’u Bushinwa.

Nta gihindutse Tshisekedi azagera mu Bushinwa ku wa 26 Gicurasi 2023, akazaba aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ingabo za Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba.

Ni uruzinduko biteganyijwe ko azakirwamo na mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa bagirane ibiganiro.

Jeune Afrique ivuga ko uruzinduko rwa Tshisekedi i Pékin rugamije ubufatanye mu bya gisirikare ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Congo Kinshasa n’u Bushinwa.

Tshisekedi agiye gusura u Bushinwa mu gihe muri Werurwe uyu mwaka Igisirikare cya Congo cyagiranye ibiganiro na kiriya cyifuzaga kugurisha RDC indege z’intambara.

Kuva muri 2008 kandi ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’uko Congo igomba kujya iha u Bushinwa amabuye y’agaciro, hanyuma na bwo bukayubakira ibikorwa remezo.

Ubugenzuzi bwakozwe muri Gashyantare uyu mwaka kuri ariya masezerano yiswe ay’ikinyejana, bwagaragaje ko muri $ miliyari inganda zo mu Bushinwa zasaruye mu mabuye y’agaciro yo muri Congo, $ miliyoni 820 ari yo yonyine yagarukiye Congo.

Byitezwe ko Tshisekedi na mugenzi we w’u Bushinwa bagomba gusuzuma iby’ariya masezerano.

 

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 4 ba gisirikare
Urukundo rwa Marina naYvan Muziki rwajemo agatotsi
Byiringiro Lague agiye kujyana umunyamakuru Roben Ngabo muri RIB
Intumwa yihariye yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yagiranye ibiganiro na Corneille Nanga wa AFC/M23
Gen. Valerii Zaluzhnyi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine yirukanywe mu kazi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

King Johnny Kash

May 28, 2024

Pokies Near Darling Harbour

February 25, 2025

No Deposit 20X Wagering Electronic Casino Demo Ie Players

December 16, 2018

Land Based Casino

February 25, 2025

No Deposit Casino Games Australia

February 25, 2025

Online Casino Contact Number

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?