SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen Muhoozi Kaineruba yatangaje ko isabukuru ye izabera i kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Gen Muhoozi Kaineruba yatangaje ko isabukuru ye izabera i kigali
Andi makuru

Gen Muhoozi Kaineruba yatangaje ko isabukuru ye izabera i kigali

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 31, 2023
Share
SHARE

Umujyanama wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko muri Mata azerekeza i Kigali mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49.

Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko ibi birori bizaba ku wa 24 Mata mu 2023, bikazitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame.

Ati “Isabukuru yanjye y’imyaka 49, ku wa 24 Mata mu 2023 nzayimara i Kigali hamwe na data wacu, Paul Kagame, umuryango n’inshuti nke.”

Kugeza ubu ntibiratangazwa niba ibi birori by’isabukuru ya Gen Muhoozi bizabera i Kigali bishobora kwitabirwa n’ababyeyi be, Perezida Museveni na Janet Museveni.

Muri Mutarama mu 2023 ni bwo bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko ateganya ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 49 bizabera mu Rwanda aho kuba Uganda nk’uko byari bisanzwe.

Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame.

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze icyo gihe yashimye Muhoozi [wari ufite ipeti rya Lt Gen] ku bintu bitandukanye yagezeho mu myaka 48 yari yujuje ndetse agaragaza ko bamwitezeho byinshi.

Gen Muhoozi afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe umubano utari wifashe neza Gen Muhoozi yashakishije nimero ye ya telefone ngo amuvugishe ku kibazo cy’umubano w’ibihugu byombi.

Ubu bushake bwa Muhoozi ni bwo bwabyaye ibiganiro bya mbere byamuhuje na Perezida Kagame muri Mutarama 2022 ndetse bikaza kurangira bikurikiwe n’ibindi byatumye ibihugu byombi byongera kubana neza.

Gen Muhoozi yatangaje iby’iyi sabukuru ye i Kigali nyuma y’iminsi avuze ko Intore Massamba, Kenny Sol na Bwiza bari mu bahanzi bo mu Rwanda bazataramira abazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye.

Gen Mubaraka Muganga na Brig Gen Ronald Rwivanga bitabiriye ibirori bya tarehe sita I Bugande
Massad Boulos Umujyanama Mukuru wa Trump yasuye Ikirombe cya Trinity Metals i Rulindo
Massamba Intore agiye gushyira hanze alubumu ye ya 12
Vestine na Dorcas nyuma yo kutajya muri Canada bagiye gutaramira I Burundi
Onomo Hotel Kigali n’abaturage ba Muhima bateye ibiti mu rwego rwo kubagabunga ibidukikije mu mujyi wa Kigali
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Petit Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Spin Samurai Online Casino

May 28, 2024

Neosurf Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Stake Casino Available Countries

May 28, 2024

Payid Withdrawal Pokies Australia

February 25, 2025

Spinhill Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?