Nyuma y’imyaka isaga itatu iserukiramuco rya Iwacu na Muzika ritaba imbona nkubone rigarukanye impinduka zirimo abaterankunga bashya barimo uruganda rw’Inyange ndetse na Mtn Rwanda ndetse na Rwanda Forensic Institute.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 07,Nzeri 2023 mu BK Arena Ubuyobozi bwa East African Promoters imaze kuba ubukombe mu gutegura bimwe mu bitaramo bikomeye mu Rwanda bwatangaje abahanzi umunani ndetse n’abaterankunga azafatanya mu rugendo rugizwe n’ibitaramo bizazenguruka Intara zose z’u Rwanda uko ari enye ndetse n’umujyi wa Kigali.
Mu ijambo rye Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou yavuze zimwe mu mpinduka iri serukiramuco rya Iwacu na Muzika rigarukanye harimo impinduka ku mazina yaryo kubera umuterankunga mushya ryungutse ari nawe bazafatanya muri urwo rugendo.
Yagize ati “nkuko mubizi mwese Twari dusanzwe dukorana n’umufatanyabikorwa wacu w’ibihe byiza ariwe Bralirwa nubwo dufite indi mishinga itandukanye dukora ariko uyu mwaka habayemo impinduka nyinshi dukorana na abandi aribo Mtn Rwanda ndetse n’uruganda rw’Inyange Industries na Rwanda Forensic Institute bikaba aribyo byatumye n’izina rihinduka rikitwa Mtn Iwacu na Muzika Festival 2023.
Ibitaramo by’uyu mwaka bizasusurutswa n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Riderman, Chris Eazy, Alyn Sano , Bwiza, Afrique, Bushali na Niyo Bosco.
Ni ibitaramo bitazangirira i Musanze ku wa 23 Nzeri 2023 bikomereze i Huye ku wa 30 Nzeri, ku wa 7 Ukwakira 2023 bizabera i Ngoma, ku wa 14 Ukwakira 2023 bizabera i Rubavu , bisozwe n’igitaramo kigari kizaba ku wa 25 Ugushyingo 2023 i Kigali muri BK Arena.
Ibi bitaramo byatangiye muri Kamena 2019, mu 2020 bikomwa mu nkokora kubera icyorezo cya COVID-19 ariko bikanyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda aho abahanzi batandukanye basusurutsaga abakunzi babo bari bari mu bihe bya Guma mu rugo.
Umwaka ushize ibi bitaramo ntabwo byabaye ubwo ibikorwa bijyanye no kwidagaduro byasubukurwaga ubu bikaba aribwo bisubukuwe.
Abahanzi bose uko ari umunani bazitabira Mtn Iwacu na Muzika Festival buri wese yafashe umwanya ashimira East African Promoters ndetse n’Umuyobozi wayo uburyo kadahwema guteza imbere muzika Nyarwanda ndetse banizeza abanyarwanda ko nyuma y’igihe batabataramira ubu ari cyo gihe ngo bongere bataramane kuko aricyo gihe.
Mu bitaramo byabanje bya Iwacu na Muzika, kwinjira byari ubuntu, ariko kuri ubu hajemo impinduka kuko kwinjira mu myanya y’icyubahiro (VIP),bazajya bishyura frw 3000.
Mu gusoza icyo kiganiro kandi Umuyobozi wa East African Promoters (EAP), Mushomya Joseph (Boubou) yashimiye ‘MTN kubwo gutera inkunga iki gikorwa mu gihe cy’ imyaka itanu anashima Rwanda Forensic Institute (RFI) bateye inkunga iki gitaramo.