
Rutahizamu wa Rayon Sports, Alsény Camara Agogo, yavuze ko yishimiye kongera kugera mu Rwanda, anizeza abafana b’iyi kipe kwitwara neza.
Uyu Munya-Guinée yabigarutseho ku wa Kane, tariki 23 Ugushyingo 2023, ubwo yari ageze i Kigali.
Yagize ati “Nishimiye kugaruka mu Rwanda. Ni igihugu nkunda, kuko twakiniye hano muri CHAN (mu 2016). Hamwe na Rayon Sports n’ubunararibonye bwanjye, nzakora ibishoboka byose.”
Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko muri icyo gihe yarebye umukino w’u Rwanda agakunda imikinire yarwo.
Ati “Narebye umukino w’u Rwanda muri CHAN, nararukunze, nakunze uburyo abakinnyi barwo bakina.”
Alsény Camara yavuze ko ibiganiro byarangiye ku mpande zombi ndetse yakwishimira kuzamara igihe kinini muri Murera kandi ko azakora ibishoboka byose agatanga umusaruro.
Ati “Yego [ibiganiro byararangiye]. Byaterwa n’ikipe, njye nakina hano igihe cyose, yaba imyaka ibiri, imyaka itatu. Abafana ba Rayon Sports nababwira ko ndi umukinnyi ufite ubunararibonye kandi nzakora ibishoboka.”
Uyu rutahizamu w’imyaka 28, ni umwe mu bo Rayon Sports iteganya gushingiraho mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona nyuma y’aho Musa Esenu ari gusoza amasezerano kandi ashobora kutazayongererwa.
Alsény Camara yakiniye amakipe atandukanye nka Kaloum na Horoya AC iwabo muri Guinée, ASAC Ndiambour, Sacré-Coeur na Guediawaye FC muri Sénégal ndetse na Hassania d’Agadir yo muri Maroc.