Umuhanzi The Ben yifurije umugore we Uwicyeza Pamella isabukuru nziza y’amavuko, amutera imitoma amuhamiriza ko yamwihebeye.
The Ben abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram story), yongeye gushimangira ko yihebeye bikomeye Pamella amwifuriza isabukuru nziza mu magambo asize umunyu agira ati:”Umunsi mwiza w’amavuko gutera k’umutima wanjye.”
Nyuma yo kubona ayo magambo Pamella na we amwereka ko byamukoze ku mutima ati:”Uwo dusangiye Roho.”
Uyu mukobwa yizihizje isabukuru nyuma yahoo mu byumwru bibiri bishize nabwo bari mu byishimo byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we The Ben ubwo bagiriye ibihe byiza mu birwa bya Zanzibar na Maldive bavayo bakagomereza ibyishimo I Kampala muri Uganda .
The Ben na Uwicyeza Pamela iby’urukundo rwabo byatangiye kuvugwa ahagana mu mwaka wa 2020 ariko bibahamya neza ubwo The Ben yamusabiraga ko babana ku kirwa cya Maldive akamwambika impeta y’Urukundo naho ku tariki ya 31 Kanama 2022 baserana imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura aho ibirori byabo byitabiriwe n’abantu benshi b’ibyamamare