Inetimi Timaya Odon wamenyekanye nka Timaya ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Nijeriya nubwo muri iyi minsi Atari gukora cyane yatangaje ko mu buzima bwe abona umubano wose muri iyi minsi utagomba kurangirira mu gukora ubukwe .
Nubwo yemeye ko afite umufasha, uyu muhanzi yatangarije mu kiganiro ‘Eye’s Eye’ ko atubatse kuko atiteguye.
Timaya yiyemereye kandi ko atishimiye kuba akikijwe n’abagore benshi kandi yibaza icyo azabakoresha bose kuko atihanganira ikinamico zabo .
Yakomeje agira ati “Ntabwo nubatse, mfite umukobwa w’inshuti kuko, sindi umuntu nkuwo kuko ntacyo naba nkora nabo bagore bose kuko ntari umugabo washobewe wakwihanganira icyo kinamico zabo.
Timaya kandi yashimangiye ko yakundanye n’abakobwa benshi ariko yarambiwe ibibazo byabo bya buri gitondo mukibyuka batangira kubaza uyu munsi turakora iki , turishimishiriza hehe ,ibintu mbona ko biba bimeze nk’umukino .
Yasoje agira ati “Uwa nyuma yambajije ko mbere yuko ntangira gukundana n’umukunzi wanjye twabanye neza. Gusa yazindutse mu gitondo kimwe ambaza ati: ‘Tugiye he?’ Ndamubwira nti: ‘Simbizi.kuko nabona iyo mikino ntayishobora ni mpmavu mvuga ko umubano wose utagomba kurangirira mu gukora mu bukwe.