Umugoroba wo kuri uyu wa 05.05.2024 wari utegerejwe na benshi cyane mu Kigali n’ abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho bari bategereje igitaramo mbaturamugabo cya Ndasingwa Chryso cyo kumurika alubumu ye ya mbere yise Wahozeho .
Nkuko byari biteganyijwe ko kw’isaha ya saa kumi igitaramo kiba gitangiye kandi niko byagenze kuko guhera kw’isaha ya saa munani abantu benshi biganjemo ibyamamare byinshi mu nzego zose bari babukereye baje gutera ingabo mu bitugu Chryso Ndasingwa .
Ahagana kw’isaha ya saa kumi n’imwe nibwo umushyushyarugamba Umunyamakuru Tracy Agasaro na DJ Spinn ba KC2 batangie gusususrutsa abitabiriye igitaramo binyuze mu ndirimbo zitandukanye zo kuryamya ari nako abantu bajya mu mwuka kugeza ubwo bahamagaye Abaramyi ba mbere ku rubyiniro
Itsinda rya Himbaza Club ryamenyekanye cyane kubera ubuhanga rifite mu gukubita ingoma z’umuco w’abarundi ryageze ku rubyiniro maze mu murishyo mwiza baririmba indirimbo himbazwa mana abantu buzura umwuka barabyina karahava .
Nubwo benshi mu babanje kur rubyiniro baririmbaga iminota mike niko bayri byateuwe kuko nyuma ya HImbaza Club hakurikiyeho Asaph Ministries yakunzwe cyane mu myaka yashize muri Zion Temple nabo ntibatinzeho kuko baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo nka zakunzwe yitwa Izina risumba ayandi .
Uko amasaha yagenda akura niko abantu bagenda biyongera cyane muri BK Arena hingajemo ibyamamare ndetse n’abandi bantu bazwi cyane hano mu Rwanda nka Muyoboke Alexis wabaye umujyanama w’abahanzi Benshi hano mu Rwanda,Prosper Nkomezi,Aline Gahongayire,Umuraperi MD ,Gaby Kamanzi ,Miss Naomie Danny Mutabazi, na bandi benshi cyane .
Ahagana kw’isaha ya Saa moya zirenga nibwo True Promises imwe mu matasinda aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza yageze ku rubyiniro maze mu gisirimba cyiza cyane baririmba indirimbo zabo zakunzwe nka Ni bande na Umwami uri mwiza maze bihindura isura .
Isaha yariitegerejwe na benshi yageze ahagana I saa moya n’igice Chryso Ndasingwa yageze ku rubyiniro maze abanza gusaba bantu bose bitabiriye igitaramo gushimira Imana yatumye kigenda neza maze mu ndirimbo ze zikunzwe nka Niwe ,Ndakwihaye ,byararangiye ,Ntajya arananirwa ,Ibyo Imana yakoze, wahinduye ibihe ni zindi zose zikunzwe yavuze ubutumwa bwinshi bw’uko Imana yagiye imugirira neza mu buzima bwe kuko kuva yatangira kuririmbira Imana yagiye ahura na bantu benshi bakamuca integer ariko Uwiteka wenyine akamwereka inzira nziza.
Mu bandi baramyi bishimwe cyane muri icyo gitaramo ni Josh Ishimwe ,Aime Uwimana ,Papy Claver n’umugore we ,
Josh Ishimwe uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda ubwo yageraga ku rubyiniro ibintu bindura isiura maze mu ndirimbo ze zikunzwe nka uri Imana yo gushimangizwa nawe nubwo atatinze ku rubyindiro yavuyeho ubona abakunzi be bagikeneye kumva indirimbo ze .
Papy Claver na Dorcas bageze ku rubyiniro nabo mu ndirimbo zabo nka Impamvu zibifatika yakunzwe cyane n’abakirisitu benshi yishimiwe cyane kubera ubutumwa bwayo baririmbye kandi Ameniweka Huru Kweli nayo yishimiwe cyane .
Nyuma ya Papi Clever na Dorcas, Aime Uwimana, yahise yakirwa ku rubyiniro nk’umunyabigwi aho zimwe mu ndirimbo yaririmbiye abakunzi be baje kwifatanya na Chryso harimo iyitwa ‘Urakwiriye gushimwa’.
Asoje kuririmba Chryso Ndasingwa yamushyikirije igikombe cy’ishimwe nk’umwe mu batanze umusanzu ukomeye wo guteza imbere indirimbo zihimbaza, zikanaramya Imana kandi akaba amaze igihe abikora.
Ni igikorwa cyatunguranye ndetse n’amarangamutima menshi asanga Uwimana Aime, agaragaza ko ari igikorwa cyimunyuze.
Hafi saa tanu z’ijoro nibwo Chryso Ndasingwa yatanze agakeregeshwa, agaruka ku rubyiniro aho yahise aririmba indirimbo yise ‘Wahozeho’ yari itegerejwe n’abantu batari bake nyuma akurikizaho ‘Ni nziza’ abaje kwifatanya nawe bagaragaza ko bagifite inyota yo kuramya no guhimbaza Imana.
Igitaramo cy’amateka cya Chryso Ndasingwa cyo kumurika album ‘Wahozeho’ cyashizweho akadomo ahagana saa tanu n’iminota 35 z’ijoro.