Abasore n’Inkumi bakoresha urubuga rwa rwa Twitter bibumbiye mu itsinda rya #RwoT mu mpera z’icyumweru dusoje ku wa gatandatu tariki ya 03 kamena 2023 ku ku bufatanye n’ikigo cy’ubwubatsi cya SDHR bifatanyije n’abanyeshuri ndetse n’Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Aloys ku Nyundo mu gikorwa cy’umuganda wo gukora isuku ahangirijwe n’ibiza byibasioye icyo kigo mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira kuya 03 Gicurasi mu Karere ka Rubavu .
Mu rugendo rw’amasaha agera kuri atatu n’igice urwo rubyiruko rwageze ku Nyundo ahagana I saa tanu zirengaho maze rwakirwa na Padiri Rutakisha Jean Paul
Nyuma yo kwakirwa n’Umuyobozi mukuru w’ishuri berekeje aho bari bateganyije gukorera igikorwa cy’Umuganda ni mu kigo hagati ku bibuga bibiri abana bidagaduriramo harimo icya Volley Ball na Basket Ball byari byararengewe n’ibyondo byinshi mu gihe cy’ibiza ku buryo batabashaga kwidagadura nyuma y’uko bagaruwe mu kigo bavuye aho bari barimuriwe mu rwego rwo gukomeza kwirinda Ibiza .
Nyuma y’amasaha Atari make uru rubyiruko rwasoje icyo gikorwa rusabana mu mukino wa gishuti wahuye abanyeshuri n’abagize Rwot igikorwa cyarangiye ikipe y’abanyeshuri ba St Aloys begukanye itsinda .
Mu kiganiro na AHUPA Visual Radio Umwe mu bateguye iki gikorwa Niyomugabo Dieu D’amour uzwi nka Dj Diddyman usanzwe ari umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA yadutangarije ko bateguye igikorwa cyo kujya kwifatanya ‘abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Aloys nyuma y’ibihe bikomeye bahuye nabyo mu kwezi gushize aho bimwe mu bikorwa remezo by’iryo shuri byangijwe n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya aho ibyumba by’amashuri, aho barara, aho barira ndetse n’isomero ry’icyo kigo byarengewe n’amazi yiganjemo icyondo cyinshi cyane .
Yakomeja gira ati “ Twe nk’urubyiruko twe ngufu z’ejo z’U Rwanda twiyemeje gufatanya n’abandi banyarwanda mu gukomeza gufasha abahuye n’ibi biza akaba ariyo mpamvu twaje hano kwifatanya na barumuna bacu gutunganye ibibuga na handi hatandukanye muri iki kigo tukahakora umuganda .
Mu Gusoza Diddyman yasabye urubyiruko rweose aho ruherereye mu Rwanda gukura amaboko mu mifuka bakifatanya n‘abandi gukomeza gukorera hamwe kandi twubaka u Rwanda rwacu.
Bakomereze aho pe kandi banabere urugero rwiza nabakoresha izindi mbuga nkoranyambaga