Mu gihe haburaga amasaha abarirwa ku ntoki abakunzi b’umuziki wa James na Daniella bakitabira igitaramo cyabo cyagombaga kuba ku wa 2 Kamena 2023, amakuru mashya ahari ahamya ko cyamaze kwimurirwa ku wa 4 Kamena 2023.
Ni amakuru IGIHE yahamirijwe na Rugarama James wo muri iri tsinda wavuze ko bamenyeshejwe n’ubuyobozi bwa Kigali Convention Center ko byaba byiza kwimura igitaramo cyabo bahabwa umunsi wo ku wa 4 Kamena 2023.
Uyu muhanzi yaboneyeho kwisegura ku bakunzi babo, abasaba kwihanganira izi mpinduka, icyakora ku rundi ruhande abamenyesha ko abaguze amatike n’ubundi ari yo bazinjiriraho ku munsi w’igitaramo.
Uyu muririmbyi yari yabwiye IGIHE ko iki gitaramo cy’abantu 1000 kizajya kibanziriza ibinini bategura bikitabirwa n’umubare munini w’abakunzi babo, ibi bikaba no mu rwego rwo guha umwanya abantu badakunda kwitabira ibibera ahakoraniye abantu benshi.
Ati “Urumva hari abantu badakunda kwitabira ibitaramo biba byabereye ahakoraniye abantu benshi, ibi bitaramo bizajya biba ari uburyo bwo kubaha umwanya nabo.”
“Ikindi cyiza gihari ni uko abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo kwiyumvira nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album nshya yacu itarasohoka.”
Abazitabira igitaramo cy’itsinda rya James na Daniella byitezwe ko bazagira amahirwe yo gusogongera kuri album yabo nshya bateganya gushyira hanze