SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nufashwa Yafasha Yashimiye abana basoje icyiciro cya kabiri cy’amasomo yabo y’incuke
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Nufashwa Yafasha Yashimiye abana basoje icyiciro cya kabiri cy’amasomo yabo y’incuke
Imyidagaduro

Nufashwa Yafasha Yashimiye abana basoje icyiciro cya kabiri cy’amasomo yabo y’incuke

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 18, 2023
Share
SHARE

Mu gihe mu Rwanda abana ba banyeshuri bari gusoza umwaka w’amashuri wa 2021- 2022 Umuryango Nufashwa Yafasha washimiye abana 22 basoje icyiciro cy’amashuri y’incuke.

Byari ibyishimo mu birori byo gusoza icyiciro cy’amashuri y’incuke

Umuhango wo gushimira aba bana basoje iki cyiciro wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2023 ubera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama ku cyicaro gikuru cya Nufashwa Yafashwa Organisation aho witabiriwe n’ababyeyi ndetse n’inshuti z’uwo muryango.

Uwo muhango waranzwe n’Ibyishimo byinshi ku bana barangije amasomo ndetse ababyeyi babo nabo bashimangiye ko abana babo bahavomye ubumenyi kandi bufite aho buzabageza mu hazaza habo.

Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru wa Nufashwa Yafasha Bwana Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman Guter yashimiye abana basoje amasomo yabo ndetse n’ababyeyi umuhate n’umurava bagaragaje mu masomo yabo.

Nyuma yo gushimira yagarutse kandi ku mpamvu Nufashwa Yafasha Organizatio yashinze kiriya kigo nicyo bari bagamije.

Yagize ati “Icyo twari tugamije ni ugukangura ubwonko bw’abana, ndetse tukabigisha nta kiguzi. Ubusanzwe iyo umwana utamukurikiranye akiri muto niho usanga akuze adakunda ishuri, ariko iyo umufatiranye akiri muto biramufasha.”

Ikindi kandi Kuba twakwambika abana aya makanzu nabyo bifite icyo bisobanuye, kuko bitera ishyaka na murumuna we ukiri kwiga gukora ashyizemo imbaraga n’umwete, kugira ngo nawe azayambare, ndetse bigatuma n’umubyeyi utashakaga kuzana umwana we hano akora ibishoboka byose umwana we akaza kwiga, kuko erega igiti kigororwa kikiri gito.”

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko intego z’iki kigo ari uburezi budaheza kandi bugera kuri bose, ngo akaba ariyo mpamvu bakora ibishoboka ngo buri mwana agire icyo atahana.

Ati ” Twebwe ubundi gahunda yacu nka Nufashwa Yafasha Organization, ni uburezi budaheza kandi bugera kuri bose ntawe dusigaje inyuma. Kuko urugero naguha ni uko hano muri iki kigo dufitemo abana bafite ubumuga, ariko kuko dushaka ko abana bose biga ntawe usigajwe inyuma, nabo turabakira ndetse bakigana n’abandi badafite icyo kibazo.”

Ku ruhande rw’ababyeyi bafite abana biga muri Nufashwa Yafasha bashimiye ubuyobozi wa Nufashwa Yafasha organization, ko bwabatekerejeho bukabegereza ishuri none abana babo bakaba basoje kwiga mu cyiciro cy’incuke bakaba bagiye kwimukira mu kindi cyiciro kandi bakaba bizeye ko n’umwaka utaha barumuna babo nabo bazitwara neza.

Iki kigo cya Nufashwa Yafasha Nursery school cyubatswe mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo cyatangijwe mu mwaka wa 2018, gishamikiye ku muryango wa Nufashwa Yafasha Organization (NYO), kikaba kimaze kurangizamo abana bagera ku 100, ariko iki kikaba icyiciro cyambere cy’abambaye amakanzu y’abarangije icyiciro bari barimo(Graduation).

Ibya P Diddy bikomeje kuba agatereranzamba
Safi Madiba agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise Back To Life
Bruce Melodie yatumiwe mu gitaramo gisoza Primusic
Mama wa Weasel yashimiye Teta Sanda ko akomeje gushyigikira umuhungu we
#Kwibuka29: Senderi Hit yasohoye indirimbo yageneye abarokotse bo Murenge wa Kabagari
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Menya utubyiniro tugezweho muri Kigali wasohokeramo muri week end

May 18, 2024

Cranbourne Racecourse Pokies

February 25, 2025

What Are The Best No Deposit Bonus Codes For Android Casinos In Ireland

May 28, 2024

Yes Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

All Aboard Slot Machine

February 25, 2025

Syros Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?