Amashimwe ni yose kuri Bahati Makaca wamamariye muri Just Family wishimiye ko nyuma yo kubatizwa mu mazi magari ubu agiye gukora ibikorwa birimo umugisha wa Kirisitu.
Uyu munyamuziki yabatijwe na Apôtre Alice Mignone Kabera washinze Women Foundation Ministries ndetse akaba n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church ku wa 28 Gicurasi 2023.
Bahati umaze umwaka asengera muri Noble Family Church avuga ko amaze igihe kinini yarakiriye Yesu Kirisitu ariko akaba yari atarafata umwanzuro wo kubatizwa ngo abe icyaremwe gishya.
Ati “Kuba uyu munsi napfanye na Yesu Kirisitu nkazukana na we ni iby’agaciro gakomeye cyane ku mukirisitu uwo ari we wese.”
“Ni ibintu maranye igihe kinini kuko nakiriye agakiza kera ariko nari ntarafata icyemezo cyo kubatizwa kuko byagiye bihura n’ingorane nyinshi ariko ubu ni umugisha ko mbatijwe noneho ku Munsi Mukuru wa Pentecôte.”
Uyu muhanzi witegura gukora ubukwe n’umukobwa witwa Cecile tariki 5 Kanama 2023 avuga ko atabatijwe kubera iyi gahunda ahubwo ari Imana yashimye ko biba uyu munsi.
Ati “Kuba mbatijwe ntaho bihuriye n’ uko ngiye gukora ubukwe cyangwa se fiancé wanjye yaba asengera hano ibyo si byo, na we asanzwe ari umukirisitu usengera muri Zion Temple.”
“Yego agakiza kadufasha kubana neza na bo tugiye kubakana, gusa hamwe n’Imana ni yo izabona ko nkwiriye urugo rwiza, naho ababihuza n’ubukwe nababwira ko ataribyo pe.”
Bahati avuga ko yabaye muri Just Family adakijijwe dore ko iri tsinda ryavuzwemo byinshi bijyanye no kujya mu bapfumu.
Gusa kuri ubu ngo ibikorwa bye bigiye gukomeza ariko birambitsweho ibiganza n’Imana. Ati “Naririmbye imyaka myinshi cyane muri Just Family ariko nayibagamo nta gakiza mfite, kuba mbatijwe ntibivuze ko ngiye kureka gukina filime cyangwa umuziki ahubwo ubu icyo ndi kureba ni uko ibyo nkora biragijwe Kirisitu kandi akaba ari na we ubiha umugisha.”
“Ni byiza kuba ngiye kubikora birimo Kirisitu kandi n’abandi babibonereho urugero kuko kuba uri runaka ntibivuze ko utabikora uri umukristo kuko nibwo ubona umugisha byisumbuyeho.”
Mu 2014 havuzwe inkuru nyinshi zivuga ko Bahati yakiriye agakiza akareka inzira mbi zatumaga hari ibyo atageraho gusa yari ataravuka bwa kabiri ngo abatizwe abe icyaremwe gishya.
“Kubatizwa kwanjye uyu munsi ntibivuze ko ari bwo mbaye umukirisitu nsanzwe ndi we kandi nzahora ndiwe.”
Uyu munyamuziki umaze gushinga imizi muri sinema y’u Rwanda avuga ko gahunda ze zigiye gukomeza zirimo gukina filime no kuzitegura, yakoze filime zirimo “Ruzagayura”, “Kaliza”, “Isi ya none”, n’izindi.
Nubwo Itsinda Just Family ryasenyutse burundu, Bahati yahishuye ko ari no gukora umuziki kugeza ubu akaba afite indirimbo ziri muri studio ubu yiteguye kuzishyira hanze.