Ikigo Eco Arts kigamije guteza imbere no kubangabunga Ibidukikije n’ubukerarugendo burambye mu Rwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bateguye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije kubagezaho aho imitegurire y’Irushanwa ryiswe Secoto (Sustainable Environmental Conservation And Tourism )Tournament rigeze ritegurwa .
Nkuko bigaragara mw’itangazo rigenewe abanyamakuru ba siporo na bandi bose ribivuga biteganyijwe y’uko icyo kiganiro giteganyijwe kuba kuri uyu wa kane tariki 25 Gicurasi 2023 muri Great Season Hotel I nyarutarama .
Icyo kiganiro kizitabirwa n’abayobozi ba Eco Arts na Ferwafa kizaba kigamije gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire mu gihe cy’iryo rushanwa rya Secoto riteganyijwe kuzabera mu Rwanda mu mpeshyi z’uyu mwaka rikazahuza urubyiruko rwo mu turere twose two mu Rwanda uko ari 30 none izizarangiza iya mbere izahembwa amafaranga izindi nazo zihabwe ibikoresho bitandukanye bizazifasha nyuma bazahitemo izizahura ni zizaba zaturutse
Iri rushanwa rya SECOTO rizaba rigamije gushishikariza urubyiruko rwo jwi ry’ejo hazaza kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo mu buryo burambye binyuze mu mpano zitandukanye harimo n’umukino w’amaguru uri mu mikino ikunzwe na benshi kw’isi .