Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Gashyantare 2023, babinyujije ku miyoboro yabo y’isakazamakuru, Umuyobozi wa Miss World Organization, Julia Morley CBE yatangaje ko irushanwa rya Miss World rigiye kuba ku nshuro ya 71 rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Ni ku nshuro ya mbere Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bagiye kwakira iri rushanwa. Ariko nta byinshi byatangajwe nk’itariki irushanwa rizatangiriraho cyangwa se igihe rizasorezwa. Ariko hari amakuru avuga ko iri rushanwa riteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023.
Ibihugu bigera kuri 82 nibyo byamaze guhamya ko bizitabira iri rushanwa ribarizwa mu marushanwa ane y’ubwiza ahiga andi ku Isi. Kandi bigaragara ko bose babyemeje kuva ku wa 11 Gashyantare 2023.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa Miss World ahamya ko u Rwanda ruzahagarirwa na Miss Muheto Nshuti Divine w’imyaka 19 y’amavuko.
Miss Muheto Divine aramutse yitabiriye irushanwa rya Miss World byaba bitunguranye.Yaba abaye Nyampinga wa Gatandatu uhagaririye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World nyuma ya Miss Jolly Mutesi, Miss Iradukunda Elsa, Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan na Miss Grace Ingabire.
Izi nshuro zose nta numwe wegukanye ikamba cyangwa ngo agere muri 30 beza b’irushanwa cyakora bagiye bitwara neza mu duce tumwe na tumwe tw’irushanwa nko kumurika umuco n’ubwiza bufite intego.
Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura umunya-Poland, Karolina Bielawaska wegukanye ikamba rya Miss World 2022. Amaze iminsi akora ibikorwa bitandukanye bigamije gushyira mu bikorwa umushinga we yatanze n’ibindi.