Umuhanzi Bwiza agiye gukorana indirimbo na Miss Jojo umaze imyaka irenga icumi ahagaritse umuziki, ikazaba iri kuri album nshya ateganya gusohora muri Nzeri 2023.
Amakuru dukesha bamwe mubo mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music ni uko hamaze iminsi ibiganiro hagati ya Bwiza na Miss Jojo biganisha ku gukorana indirimbo yazagaragara kuri album ya mbere y’uyu muhanzi.
Ni amakuru avuga ko Bwiza wakuze akunda bihambaye Miss Jojo, amufata nk’icyitegererezo mu muziki, yaje kwifuza kumwifashisha kuri album ye ya mbere.
Icyakora bitewe n’uko Miss Jojo yari yarahagaritse umuziki kuva mu 2012, byasabye ko Bwiza amwinginga ko bakorana indirimbo izagaragara kuri album ye, mu rwego rwo kuyihesha umugisha.
Miss Jojo na we wakunze impano n’umuhate w’uyu muhanzikazi yaje kumwemerera ko bakorana indirimbo, ndetse mu minsi ya vuba irakorwa nubwo bidasobanuye ko uyu muhanzikazi wakunzwe na benshi asubiye mu muziki.
Bwiza ageze kure umushinga wa album ye ya mbere ateganya kumurika muri Nzeri uyu mwaka, mu gihe amaze gusohora indirimbo eshatu mu ziyigize.
Ni mu gihe naramuka akoranye indirimbo na Bwiza, Miss Jojo azaba yongeye kumvikana mu muziki nyuma y’imyaka irenga 10 afashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bya muzika.
Miss Jojo wakunzwe mu ndirimbo nka Tukabyine, Siwezi enda, Mbwira, Beretirida n’izindi nyinshi, mu 2012 yaje gufata icyemezo ahamya ko asezeye iby’umuziki, atangira ubuzima bushya.