Muri ibi bihe u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuhanzikazi Bwiza yakomoje ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu, anarukangurira kwiga amateka yaranze igihugu.
Kuva u Rwanda rwakwinjira mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abantu batandukanye bafite izina mu myidagaduro by’umwihariko mu muziki bagiye batanga ubutumwa bujyanye n’ibi bihe, abandi bakoresha inganzo yabo bunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhanzikazi Bwiza nawe yagize ubutumwa bwihariye agenera urubyiruko muri ibi bihe ndetse anaruha umukoro ukomeye wo kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda, bagaharanira n’uko atazongera. Ibi yabivugiye mu butumwa bwihariye yahaye InyaRwanda.
Bwiza yagize ati: ‘Rubyiruko, twihatire kwiga no kumenya amateka yaranze igihugu cyacu kugira ngo turusheho guharanira kuvuga ukuri ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu. Ibi twabikora dukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusubiza abazikoresha bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.
Uyu muhanzikazi uvuga ko urubyiruko ari rwo fatiro ryo kubaka igihugu, yanihanganishije anakomeza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa bw’ihumure Bwiza yagize ati: ”Mukomere, Twibuke twiyubaka”.
Bwiza wahaye umukoro urubyiruko wo kwihugura ku mateka yaranze u Rwanda, yanibukije abahanzi bagenzi be ko uruhare rwabo ari ugukoresha ibihangano byabo bibutsa abantu ko urukundo rukiriho, bakanabigisha gukunda igihugu no kwamagana amacakubiri.