SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kylian Mbappé yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Kylian Mbappé yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa
Imikino

Kylian Mbappé yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/21 at 10:16 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Nyuma yo gusezera kwa Hugo Lloris mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Umutoza Didier Deschamps yagize Kylian Mbappé, Kapiteni mushya wa ’Les Bleus’.

Mbappé azungirizwa na Antoine Griezmann. Uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain, afashe izi nshingano asimbuye umuzamu Lloris wasezeye mu ikipe y’igihugu.

Kuri uyu wa Mbere ubwo Ikipe y’u Bufaransa yari mu myitozo , Deschamps yagiranye ibiganiro na Antoine Griezmann imyitozo irangiye nawe wahabwaga amahirwe yo kuba yaba Kapiteni, amwumvisha umwanzuro wafashwe.

Nyuma yo kumuganiriza nibwo yahise atangaza Mbappé nk’umusimbura wa Lloris ariko akazungirizwa na Griezmann umaze guhamagarwa muri iyi kipe inshuro 117.

Mbappé w’imyaka 24, abaye umwe mu ba kapiteni bato babayeho mu ikipe y’u Bufaransa, nyuma ya Lloris wafashe iki gitambaro mu myaka 14 ishize, kuva 2008 kugeza 2022.

Deschamps yavuze ko impamvu y’ingenzi yatumye amuhitamo ari uko afite ukwihagararaho gukomeye, ndetse kenshi anaharanira inyungu rusange. Yongeyeho ko yatangiye kuba umuyobozi wa bagenzi be kuva mu gikombe cy’Isi cya 2022.

Mbappé yari kapiteni ubwo ikipe y’u Bufaransa yakinaga na Denmark muri Nzeri 2022.

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2022, ubwo bazaba bakina n’u Buholandi azaba ariwe uyoboye bagenzi be bidasubirwaho.

Kylian Mbappé Lottin amaze guhamagarwa imikino 66, aho yatsinze ibitego 36. Yafashije u Bufaransa kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2018 ndetse anayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’icya 2022, yanatsinzeho ibitego bitatu wenyine.

 

You Might Also Like

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Nsanzabera Jean Paul March 21, 2023 March 21, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Alliah Cool mubazahabwa ibihembo mu nama ya “100 Most Notable Peace Icons Africa”.

July 19, 2024
Andi makuru

Togo : Faure Gnassingbé yarahiriye umwanya ushobora gutuma ayobora ubuzima bwe bwose

May 5, 2025
Andi makuru

Amafoto Abayobozi ba G20 bambaye ibirenge akomeje kuvugisha benshi

September 11, 2023
Andi makuru

Lisanne Ntayombya yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi

April 6, 2023
Imyidagaduro

Marc Anthony wigeze kuba umugabo wa Jennifer Lopez yishumbushije Miss Paraguay 2021

January 30, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Shaddy Boo yashimangiye ko ibirori yateguye I Rubavu bizagenda Neza nyuma y’ibyabaye

February 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?