SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amafoto Abayobozi ba G20 bambaye ibirenge akomeje kuvugisha benshi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Amafoto Abayobozi ba G20 bambaye ibirenge akomeje kuvugisha benshi
Andi makuru

Amafoto Abayobozi ba G20 bambaye ibirenge akomeje kuvugisha benshi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/09/11 at 8:42 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu Cyumweru gishize benshi batunguwe no kubona bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye inama y’Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi, G20 batambaye inkweto kugeza n’aho bamwe bazikuyemo burundu basigarana ibirenge gusa.

Amafoto y’aba bakuru b’ibihugu bambaye ibirenge yatangiye gucicikana ku Cyumweru. Yafashwe ubwo bakirwaga na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi mu gace ka Rajghat karimo Urwibutso rwagenewe Mahatma Gandhi wafashije u Buhinde kugera ku bwigenge.

Nk’uko bisanzwe ku bandi bose basura aka gace, abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez; uwa Indonesie, Joko Widodo na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz basabwe gukuramo inkweto.

Icyakora iri bwiriza ntiryubahirijwe mu buryo bwuzuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong kuko bo bagaragaye bambaye amasogisi n’inkweto zifunguye.

Ni itegeko ku muntu wese usuye aka gace ko agatambagira yambaye ibirenge kuko bifatwa nko guha icyubahiro iyi ntwari.

Aka gace kandi gafatwa nk’urwibutso rukomeye rw’intambara Abahinde barwanye kugira ngo babone ubwigenge ari nayo mpamvu kubahwa cyane.

Gandhi yayoboye impinduramatwara itamena amaraso yagejeje u Buhinde ku bwigenge yivana mu nzara z’abakoloni b’Abongereza.

Benshi mu Bahinde bamufata nk’umubyeyi w’igihugu, nubwo Abahindu bamushinja kwikundisha cyane ku bayisilamu byatumye u Buhinde bucikamo kabiri hakavuka u Buhinde na Pakistan.

Gandhi yishwe n’umuhezanguni w’umuhindu muri Mutarama 1948.

Nyuma y’urupfu rwe, umubiri we waratwitswe ariko ntabwo ivu rye ryamenwe mu mazi nkuko biri mu migenzo y’Abahindu.

Iryo vu ryarabitswe, rikwirakwizwa mu nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu zirimo n’uru ruri muri aka gace ka Rajghat

You Might Also Like

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Nsanzabera Jean Paul September 11, 2023 September 11, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzi Javanix yatumiye Mr Nice mu gitaramo i Rusizi

August 31, 2024
Imyidagaduro

Uwicyeza Pamella witegura kurushinga na The Ben yakorewe ibirori bya Bridal Shower

November 19, 2023
Imyidagaduro

Urubanza rwa Fatakumavuta rwasubitswe

October 31, 2024
Imyidagaduro

Fally Merci yiseguye kubatarabashije kwinjira mu gitaramo abizeza kubashumbusha

March 29, 2024
Andi makuru

Umugambi wo kwivugana Joseph Kabila wapfubiye I Addis Ababa

February 18, 2025
Imikino

Mvukiyehe Juvénal yarezwe ibyaha 3!

December 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?