Ku munsi w’ejo nibwo mu mujyi wa Kigali havuzwe inkuru yashimishije benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro nyuma y’uko havuzwe inkuru y’ugusezerana imbere y’amategeko kwa Kagame Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa , mu bishimiye ibyo birori harimo benshi mu bakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda ndetse nda bandi benshi bitabiriye iryo rushanwa.
Aba bombi basezeraniye ku Murenge wa Rusororo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe 2023, mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire.
Bemewe nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, nyuma y’amakuru avuga ko umwaka ushize mbere y’uko Prince Kid atabwa muri yombi, yafashe irembo ndetse ko muri uku kwezi kwa Werurwe bitegura ubukwe.
Ariko, hari amakuru avuga ko Prince Kid yasubitse ubukwe bitewe n’uko ubushinjacyaha buherutse kujuririra icyemezo cy’urukiko cyamugize umwere ku byaba yari akurikirwanyweho. Urukiko rukuru ruzatangira kumuburanisha mu bujurire, ku wa 10 Werurwe 2023.
Ni ibyishimo ku miryango yombi! Ni intambwe ikomeye kandi kuri aba bombi nyuma y’uko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagiye bandika bagaragaza ko urukundo rwabo ruzatsinda bitewe n’ibihe banyuranyemo.
Miss Elsa abaye umukobwa wa mbere mu bambitswe ikamba rya Miss Rwanda, usezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye i Kigali.
Aha, turavuga ku ngoma ya Rwanda Inspirational Back Up ubwo batangiraga gutegura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda.
Elsa abaye umukobwa wa kabiri, kandi utangije umushinga w’ubukwe nyuma ya Grace Bahati wabaye Miss Rwanda 2009 warushinze n’umukunzi we Murekezi Pacifique mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubukwe bw’aba bombi bwabaye tariki ya 4 Nzeri 2021 bubera mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.
Undi mukobwa wambitswe ikamba wari wateye intambwe y’urugendo rw’urugo, ni Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012 wakoze ubukwe na Egide Mbabazi ariko nyuma bagatandukana kubera impamvu zitavuzwe cyane mu itangazamkuru.
Mu kiganiro yigeze kugirana na Ally Soudy, Mutesi Kayibanda yavuze ko urukundo rwe na Egide rwageze ku iherezo.
Ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho. Reka nzandike igitabo kirimo ibirambuye byose. Nigisohoka nzababwira.”
Mu minsi ishize, Mutesi yagaragaje ko yinjiye mu rukundo n’umusore mushya nyuma y’uko atandukanye na Egide. Ni ikimenyetso cy’uko yamaze guhana gatanya na Egide, kuko hari amakuru avuga ko agiye kurushinga n’uyu musore mushya.
Ntibyari byemewe gufata amafoto n’amashusho mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid.
Uretse gusa abari babiherewe uburenganzira. Amafoto yashyizwe hanze, agaragaza gusa Miss Elsa na Prince Kid gusa.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, yanditse avuga ko ‘Ntewe ishema namwe mwembi’.
Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, yanditse yifurize ishya n’ihirwe Miss Iradukunda Elsa.
Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko, witabiriwe n’abarimo Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021, Miss Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, abanyamategeko ba Prince Kid; Kayijuka Ngabo na Nyembo Emeline n’abandi batandukanye.
Aha, turavuga ku ngoma ya Rwanda Inspirational Back Up ubwo batangiraga gutegura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda.
Elsa abaye umukobwa wa kabiri, kandi utangije umushinga w’ubukwe nyuma ya Grace Bahati wabaye Miss Rwanda 2009 warushinze n’umukunzi we Murekezi Pacifique mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubukwe bw’aba bombi bwabaye tariki ya 4 Nzeri 2021 bubera mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.
Undi mukobwa wambitswe ikamba wari wateye intambwe y’urugendo rw’urugo, ni Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012 wakoze ubukwe na Egide Mbabazi ariko nyuma bagatandukana kubera impamvu zitavuzwe cyane mu itangazamkuru.
Mu kiganiro yigeze kugirana na Ally Soudy, Mutesi Kayibanda yavuze ko urukundo rwe na Egide rwageze ku iherezo.
Ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho. Reka nzandike igitabo kirimo ibirambuye byose. Nigisohoka nzababwira.”
Ntibyari byemewe gufata amafoto n’amashusho mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid.
Uretse gusa abari babiherewe uburenganzira. Amafoto yashyizwe hanze, agaragaza gusa Miss Elsa na Prince Kid gusa.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, yanditse avuga ko ‘Ntewe ishema namwe mwembi’.
Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, yanditse yifurize ishya n’ihirwe Miss Iradukunda Elsa.
Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012, yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati “Ishya n’ihirwe mwembi. Ntewe ishema cyane namwe.”
Grace Bahati wabaye Miss Rwanda 2009, yanditse agira ati “Ishya n’ihirwe Elsa na Kid. Imana ibajye imbere muri byose.”