Zari Hassan wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga akaba yaranahoze abana na Diamond Platnumz nk’umugabo n’umugore ndetse banafitanye abana babiri yongeye kuvuga ko uyu mugabo atajya aha umwanya abana be .
Uyu mugore ukomoka muri gihugu cya Uganda ndetse unafite ubwenegihugu bwa Afurika y’epfo aho akorera ibikorwa bye bitandukanye by’ubucuruzi yavuze ku rugamba arwana nk’umubyeyi umwe .
Uyu mubyeyi w’abana batanu mu mashusho yanyujije kuri Tik Tok na Instagram yagize ati ninde wababwiye ko abagore badafite ubushobozi bwo kurera abana bonyine ?
Muri ayo mashusho Zari ari kubyina yagize ati “ Ibyo abagore baraza kubikora vuba aha Kubera ko rimwe na rimwe, niyo mahitamo yonyine tuba dufite.
Umwe mubafana yahise yandika igitekerezo cye abwira zari ko Diamond Platnumz atunga abana be Tiffah na Prince Nillah .
Zari yamusubije ati “ ndabyemera ko Diamond atarera ashishikaye abana be n’umutima we wose kandi kuba atanga amafaranga ntabwo bivuze kurera umwna cyangwa ngo bibe bihagije .
Si ubwa mbere kuko Zari yigeze kuvuga ko Diamond yanze gusura abana be. kandi inshuro nyinshi yagiye avuga ko arera abana be wenyine.
Si Zari wenyine washinje Diamond kutita ku bana be kuko na Hamissa Mobetto nawe bafitanye umwana w’umuhungu nawe yigeze kuvuga ko uyu mwami wa Bongo ari umubyeyi gito .
Gusa mu mezi yashize umwe mu bakozi ba Diamond akaba n’umuhanzi witwa Baba Levo yatangaje ko Diamond atanga amafaranga menshi mu kwita ku mwana afitanye Hamissa Mobetto .
Hamisa ababaye cyane yasubije uwo Baba Levo ati: “Ninde mutware mukuru uvuga hagati yawe na sobuja kugirango wowe utangire? Uvuge aho ashyira ayo mafaranga ngo guherekeze tujeye kuyafata.