Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo giharanira iterambere ry’Ubucuruzi muri Afurika [TradeMark Africa], David Beer, baganira ku bufatanye mu koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane mu karere, ndetse no guteza imbere ubukungu.
Ni ibiganiro byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, byitabirwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome ndetse n’Umuyobozi wa TradeMark Africa mu Rwanda, Patience Mutesi.
Nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi Mukuru wa TradeMark Africa, David Beer yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza.
Yashimangiye ko igihe TradeMark Africa imaze ikorera mu Rwanda hari byinshi byagezweho kandi bigamije koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane mu karere
Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2010 Trademark East Africa ishingwa yakoreye mu Rwanda kandi yageze ku ntego zayo. Dushima ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ubucuruzi mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Dushima ko ubu igihe ibicuruzwa byambukiranya imipaka byamaraga bitaragera mu Rwanda cyagabanutse. Dushima kandi uburyo ubucuruzi bw’u Rwanda bwihagazeho mu mu karere ndetse no ku isi yose. “
David Beer yavuze ko mu bikorwa bateganya kubaka mu Rwanda ku bufatanye na Guverinoma harimo ikiraro kizanyura mu Kiyaga cya Kivu.
Ati “Ubu rero turimo kubaka umupaka uhuriweho i Rusizi. Turateganya no kubaka ibiraro mu kiyaga cya Kivu, twiteze ko bizatanga umusaruro mwiza ku bucuruzi bwo mu Rwanda ndetse no mu karere.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome , yavuze ko TradeMark Africa imaze gufasha u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye ku mipaka irimo Rusizi na Rubavu.