Urwego rushinzwe iperereza muri Ukraine (SBU) rwashinje abantu 16 ubufatanye mu gutegura kamarampaka mu duce twa Donetsk, Luhansk, Zaporizhzhia na Kherson, hagamijwe ko twomekwa ku Burusiya.
Urwo rutonde ruriho Umuyobozi wa Repubulika ya Rubanda ya Donetsk, Denis Pushilin, Umuyobozi wa komite ihuriweho y’igisirikare n’igisivili iyoboye Zaporizhzhia, Yevgeny Balitsky, umuyobozi wa Kherson, Vladimir Saldo n’umwungiriza we Kirill Stremousov.
Itangazo ryanyujijwe kuri Telegram rigira riti “SBU yatangiye gukurikirana abandi bantu 16 bateguye kamarampaka.”
Ni ibyaha bakekwaho ko bakoze hakurikijwe amategeko ahana ibyaha ya Ukraine.
Amatora yo kwemeza niba utu duce twomeka ku Burusiya yabaye ku wa 23-27 Nzeri 2022. Umubare munini w’abatoye wemeje ko utu duce twaba utw’u Burusiya, ndetse hategerejwe icyemezo kizatangazwa na Perezida Vladimir Putin.
Biteganywa ko Inteko ishinga amategeko y’u Burusiya ishobora kuzafata icyemezo kuri aya matora n’ibyayavuyemo, ku wa 4 Ukwakira.
Donetsk, Luhansk, Zaporizhzhia, Kherson ni uduce twa Ukraine n’ubundi tugenzurwa n’u Burusiya.
Icyakora, Leta ya Kyiv ivuga ko aya matora atemewe n’amategeko, ahubwo ari umugambi wo kunyaga Ukraine tumwe mu duce twayo.
Ambasaderi w’u Burusiya muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Anatoly Antonov, yavuze ko mu kurinda umutekano, utu duce tuzinjira mu tugomba kurindwa, harimo n’agace ka Crimea kometswe ku Burusiya mu 2014.
Yakomeje ati “Ntawe turimo gutera ubwoba ariko turashimangira ko nk’uko Perezida Vladimir Putin yabivuze ku wa 21 Nzeri, u Burusiya bwiteguye kurinda ubusugire bwabwo, abaturage babwo, dukoresheje intwaro zose dufite.”
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, ku wa Kabiri yavuze ko ntacyo bitwaye kuba Ukraine yakomeza gukoresha intwaro bayihaye, mu kurasa kuri Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporozhye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika, Ned Price, yatangaje ko bagiye gufatira u Burusiya ibindi bihano, kubera aya matora bwagizemo uruhare.
Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Burusiya kandi bikomeje kurebana ay’ingwe, nyuma y’ipfumuka ry’imiyoboro ya gaz yahuzaga u Burusiya n’u Burayi, inyuze mu Budage.
Ni igikorwa amakuru y’ibanze avuga ko kigomba kuba cyaragizwemo uruhare n’abantu, ariko hakomeje kwibazwa uwaba abyihishe inyuma.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yabwiye abanyamakuru ko iyi miyoboro ya Nord Stream yapfumukiye mu bihugu bya Denmark na Suede, mu mazi magari agenzurwa n’Inzego z’iperereza za Leta zunze ubumwe za Amerika.