Nel Ngabo umaze iminsi atangiye gukora kuri alubumu ya kane, yahuje imbaraga na Juno Kizigenza basogongeza abafana babo zimwe mu ndirimbo bakoranye bashyira hanze indirimbo ‘Kawooma’.
Mbere yo gushyira hanze iyi ndirimbo yifashishijemo Juno Kizigenza, Nel Ngabo yavuze ko yari amaze iminsi ari gukora ku ndirimbo zigize album ye ya kane.
Uyu muhanzi ubarizwa muri Kina Music, yatangarije kimwe mu binyamkauru bya hano mu Rwanda ko nubwo iyi ndirimbo ‘Kawooma’ itari kuri album nshya, ari urugero rwiza rw’uburyohe indirimbo zigize album zizaba zifite.
Yagize ati “Nyuma yo gusohora album yanjye ya gatatu, natangiye gukora ku ya kane. Mbere y’uko nyishyira hanze abakunzi banjye bamenyereye ko mbanza kubaha indirimbo, ni ibintu bamaze kumenyera.”
Iyi ndirimbo nshya ya Nel Ngabo na Juno Kizigenza amashusho yayo yafatiwe muri Tanzania na Meddy Saleh, mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clement umuyobozi wa KINA Music. Ni ubwa mbere Nel Ngabo na Juno Kizigenza bahuriye mu ndirimbo.
Nel Ngabo yavuze ko nyuma yo gusohora indirimbo ziri kuri album ye ya gatatu, ‘Life, Love & Light’ ubu yatangiye gusohora indirimbo nshya mbere yo gusohora album ye ya kane ateganya gushyira hanze umwaka utaha.
Album ya kane ya Nel Ngabo izaba ikurikira ‘Ingabo’ yatuye Se wamushyigikiye cyane mu rugendo rw’umuziki, ari nayo ya mbere, ‘RNB 360’ yari iya kabiri ndetse na ‘Life,Love&Light’.