Umuhanzi Rudasingwa Rachid uzwi nka Rashid Son wamenyekanye mu itsinda rya Sunlight Boyz my myaka yashize ndetse no mu ndirimbo nka Moto Fire ,Ni wowe Die For u ,ndi ku musara ni zindi nyinshi nyuma igihe kinini atigaragaza cyane mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda yashyize hanze indirimbo ye nshya yise afurika .
Uu musoe ufite impano yo kuririmba indirimbo zitanga ubutumwa busanzwe bw’ ubuzima busanzwe tubamo buri munsi nyuma yígihe kirenga umwaka ahugiye mu bindi bintu bitari muzika yongeye abyutsa impano ye akora indirimbo yise Afurika ivuga ku mateka y’umugabane w’Afurika ndetse no ku ntwari zawo zaharaniye ubwigenge bwayo .
Mu kiganiro yagiranye na Ahupa Visual Radio Rashid son yadutangarije byinshi yari ahugiyemo ndetse ni icyatumye iyi ndirimbo nshya ayita afurika .
Yagize ati “nkuko mu bizi mu myaka ishize nkíbiri cyangwa umwe nígice isi yose yahuye n’’icyorezo cya Covid -19 cyahagaritse ubuzima bwa benshi kw’isi harimo natwe abahanzi ku buryo benshi muri twe twahuye níbibazo by’ ubushobozi bwo kongera gusubira muri studio gukora indirimbo twari twaranditse nahisemo gukomeza akazi kanjye gasanzwe kugira nisuganye nsubire muri Studio nongere nkore .
Rashid yakomeje agira ati “nubwo muri iyo myaka yose mu Rwanda havutse abahanzi benshi bashya bakanakora ntago byigeze binca integer ahubwo nakoranye ingufu kuira ngo ngaruke mu kiuga mfite igihangano cyiza kandi gifite amashusho meza akab ariyo mpamvu nashyize hanze indirimbo Africa .
Yadutangarije ko indirimbo afurika ikubiyemo ibintu byinshi byagiye biranga umugabane wacu wa Afurika aho avuga ibyiza byawo ndetse níbibazo uhura nabyo buri gihe ugafatwa nk’umugabane utagira ico wimariye kandi ubitse byinshi bikenerwa n’abanyaburayi .
Ikindi yadutangarije núko yashakaga kugagariza abanyafurika ko ari umugabane wagize abagabo b’ intwari bagaragaje ubutwari bukomeye kugira ngo bibohore ingoma ya bagashabuhake nka Patrice Lumumba ,Thomas sanka ,Fred Rwigema , Samora Machel na bandi benshi bigomwe ubuzima bwabo ariko bagasiga abanyafurika bafite ijambo mu ruhando rw’isi .
Mu gusoza twamubajie imigabo n’imigambi afite muri iyi minsi aduhamiriza ko nyuma y’ indirimbo afurika afite izindi agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba anaduhamiriza ko ari no gutegura kubamurikira alubumu ye nshya azashyira hanze mu minsi ya Vuba.