Umukobwa Joyeuse wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Jojo avuga ko akunda umuhanzi Juno Kizigenza, yakabije inzozi ze ubwo bahuraga.
Ni mu mashusho akomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umuhanzi Juno Kizigenza ari kumwe na Joyeuse, umukobwa uvuga ko yamwihebeye ubuzima bwe bwose. Byasaga nkaho uyu muhanzi ndetse n’uyu mukobwa baryohewe cyane ndetse banajyanye mu isoko.
Ni amashusho yakiriwe n’abantu neza bigaragara ko bari bayishimiye cyane, ateye ubwuzu cyane, uyu mukobwa Joyeuse yari yishimye cyane bitagira ingano, bisa nkaho ari ibintu yari amaranye igihe ,ni kimwe n’inzozi ze zabaye impamo.
Jojo avuga yakunze Juno ataramubona ndetse atanamuzi ataraba n’umuhanzi gusa ariko akaba yaramukunze cyane ubwo yaririmbaga indirimbo” Nazubaye, indirimbo yatumye uyu mukobwa avuga ko agomba kugarura Juno akareka kuzubara.
Uyu mukobwa iyo bamubwiraga ko Juno ashobora kuba akundana na Ariel Wayz ndetse akaba ari na mwiza cyane, yarakonjaga cyane agahindura isura ukabona ko bimubabaje cyane gusa ariko we akavuga ko ntakintu cyamuca intege ko kandi uwo Ariel Wayz ntakintu amurusha akavuga ko ntakintu Ariel Wayz afite we adafite, ndetse akavuga ko anamurusha umuco.
Uyu mukobwa yagiye agaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yihebeye Juno ariko abantu bakagenda bamutera amabuye bavuga ko byaba ari ukwisumbukuruza, ko ntaho ahuriye na Juno ndetse ko nta naho yahurira na Juno.
Nyuma yayo mashusho Juno Kizigenza yakomeje gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga benshi bagiye bamushimira igikorwa cyiza yakoreye umufana nubwo ntawushimwa na bose hatabuze bamwe bamubwiye ko ari uburyarya cyangwa ari gutwika nubwo we yabimye amatwi ahubwo akabasaba kugira urukundo mu buzima kuko ntawumenya ejo hazaza