Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, abuzukuru be ndetse na Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengiyingoma, bari mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cy’amateka umunyabigwi mu muziki Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond] yakoreye i Kigali.
Isaha imwe n’iminota 13′ byari bihagije ngo Diamond wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Jeje’ ave ku rubyiniro amaze ipfa urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika bitabiriye iserukiramuco ‘Giants of Africa’.
Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, mu muhango wabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Umushinga wa Giants of Africa urizihiza imyaka 20 umaze ufasha urubyiruko rwo muri Afurika rufite impano mu mukino wa Basketball.
Iri serukiramuco rimaze iminsi irindwi. Aho abaryitabiriye bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n’inzobere mu mukino wa Basketball hagamijwe kubafasha kugira ubumenyi bwihariye kuri uyu mukino wakijije benshi mu bo wahiriye.
Umuhango wo gutangiza iri serukiramuco wasojwe n’igitaramo gikomeye cya Diamond, ni nyuma y’imyaka itanu yari ishize afite amashyushyu yo gutaramira i Kigali.
Ubwo yatangiza ku mugaragaro iri serukiramuco, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika gutangira gukora ibikorwa bikomeye mu murongo wo gutanga umusanzu wabo batizigamye mu guteza imbere umugabane wa Afurika.
Umukuru w’Igihugu, avuga ko buri wese ashobora kuba igihangange, ahubwo biterwa n’amahitamo yakoze.
Yabwiye urubyiruko kudahora bibutswa gukora, kuko igihe ari iki ngo bahitemo kuba ibirangirire.
Perezida Kagame yanababwiye ko bifitemo ubushobozi bwo kugera ku byo bifuza muri ubu buzima. Kandi bagomba guhanira kuba umwe nk’Abanyafurika.
Diamond washyize akadomo ku muhango wo gutangiza iri serukiramuco-Ku rubyiniro, yabanjirijwe na Massamba ndetse na Sherrie Silver baserutse mu ndirimbo n’imbyino zubakiye ku muco wa kinyafurika.
Uyu munyamuziki yakoze ibishoboka byose kugira ngo atange ibyishimo, arabyina, ajya mu bafana, abatera amazi, arabaganiriza ataha avuga ko yakunze u Rwanda.
Uyu mugabo yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva kuri ‘Jeje’ kugeza kuri ‘Why’ yakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben].
Ubwo yari ku rubyiniro, Perezida Kagame yagarutse muri BK Arena anyura mu bafana abasuhuza, ari na ko baririmba bati ‘Muzehe wacu… Muzehe wacu…”
Mu ijambo rito yavuze, Diamond yumvikanishije ko yakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cye.
Yavuze ko ‘iyo uje mu Rwanda urahakunda’ kuko ari igihugu cy’isuku, kandi buri kimwe kiri ku murongo.
Uyu munyamuziki wamamaye mu njyana ya Bongo Flava, yabwiye Perezida Kagame ati “Ntewe ishema nawe”. Ati “Unyizere. Turagukunda.”
Nyuma yo gusoza igitaramo, Diamond yagiye gusuhuza Perezida Kagame mbere y’uko yerekeza kuri Hotel acumbitsemo.