Abafana b’Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bo mu Rwanda bibumbiye muri Rwanda Arsenal Fans Community bizihije isabukuru y’imyaka icumi bibumbiye muri Uwo muryango ndetse banishimira ibikorwa bitandukanye bagiye bakora mu buzima bwa buri mu munsi ku mibereho y’igihugu.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 bibera I Remera ahazwi nko kwa Plazzo Restaurant Bar aho byahuriranye n’umukino wa mbere w’ikipe bihebeye ya Arsenal yatsinzemo Nottingham Forest ibitego 2-1
Mu ijambo rye Bwana Munanura Apollo wahoze ari Perezida wa RAFC yashimiye abanyamuryango kuba barakoze uko bashoboye bakabana neza ndetse bakaniyongera umubare muri iki gihe cy’imyaka 10
RAFC yashinzwe mu 2013, ifite abanyamuryango basaga 1000 barimo n’abo hanze y’Igihugu. Ikora ibikorwa bitandukanye bifasha mu iterambere ryayo bwite n’iry’igihugu.
Muri iyo myaka 10 iri tsinda rya RAFC rimaze rishinzwe ryakoze ibikorwa byinshi bitandukanye byo guteza imbere umunyarwanda ndetse n’ibindi bikorwa byinshi mu gihugu
Perezida wa RAFC ubu Bwana Aaron Mwami Kevin mu ijambo rye yabanje gushimira abanyamuryango ati “Muri iyi myaka icumi tumaze twakoze ibikorwa byinshi cyane mu Rwanda uretse kuba turi abakunzi b’ikipe ya Arsenal gusa ,turi n’abanyarwanda akaba ariyo mpamvu twafashe iya mbere mu kugira uruhare rwo kubaka igihugu cyane dukora bimwe mu bikorwa byo kubaka igihugu cyane ndetse no gufasha umuryango nyarwanda kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi aho tumaze gutanga ubwishingizi bw’ubuzima mu Rwanda hose nkuko buri munyamuryango wa RAFC agira intego igira iti “Be Gooner, Be A Giver”
Yakomeje avuga ko bafatanya kenshi na RDB mu kwakira abakozi n’abakinnyi ba Arsenal iyo baje muri gahunda ya visit Rwanda, kuko baba bafite amatsiko yo guhura na fan base ya Arsenal mu Rwanda. Biradushimisha kuko bahava babonye how well we are organized.
Iyo myaka 10 tumaze buri mwaka twifatanya nabandi banyarwanda kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda . Dufatanyije na Minubumwe tukaremera abarokotse batishoboye aho twibanda kumishinga yabafasha kwiteza imbere.
Bimwe mu bikorwa abanyamuryango ba RAFC bakoze ni byinshi bakoze . Iyi club y’abafana kandi yubatse amazu 2 y’abapfakazi ba jenoside mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, inagira uruhare mu kigega cy’iterambere rya Agaciro.
Muri 2016 RAFC yahaye ihene imiryango 25 yo mu Karere ka Kayonza naho muri 2015 ifasha abarokotse mu Karere ka Nyanza n’amatungo 200.
Muri 2019, RAFC yatanze pariki y’ubucuruzi n’ingemwe z’ibihumyo ku barokotse bageze mu za bukuru bo mu murenge wa Kinyinya mu mwaka wa 2018 bavugurura amazu 2 y’abapfakazi bageze mu za bukuru barokotse mu karere ka Bugesera, mu 2017 batera inkunga ubwishingizi bw’ubuzima ku miryango irenga 200 ndetse banasana inzu imwe y’abacitse ku icumu mu karere ka Gasabo
Muri 2020, Rwanda Arsenal Fan Comunnity yatanze ibiryo n’inkunga imiryango 86 nayo yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali mu gikorwa cyatwaye miliyoni 5 Frw.
Umwaka ushize, RAFC yahujije imiryango 66 ku muyoboro w’amashanyarazi Imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba mu Mudugudu wa Nyentanga Umudugudu wa Kigeme Akagari ka Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.
Bahaye ubwato umushinga w’uburobyi abacitse kw’icumu mu karere ka Karongi. Uyu mwaka twaremeye inka imiryango 6 bafasha leta muri gahunda ya girinka munyarwanda.
Si ibyo gusa kuko abagize RAFC mu rwego rwo kuzahura umubano mwiza n’abandi bafana ba Arsenal mu muindi bihugu aho bakiriye bagenzi babo bo muri Congo ndetse banakajya mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Mombasa ibintu bashimiwe na bagenzi babo .




