SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yaburiye abiba Telefone z’abantu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RIB yaburiye abiba Telefone z’abantu
Andi makuru

RIB yaburiye abiba Telefone z’abantu

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 1, 2024
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwakoze igikorwa cyo gusubiza telefone zibwe zigera ku 167 kuri ba nyirazo ndetse inyinshi zafatiwe ahagurishirizwa izakozwe, isaba abazigura kwigengesera cyane kuko bigira ingaruka.

Ni igikorwa cyabereye ku Sitasiyo ya RIB biherereye mu Murenge wa Remera, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Werurwe 2024, aho abibwe izo telefone bajyaga kuzireba.

Telefone 167 zibwe ziri mu bwoko butandukanye. Muri icyo gikorwa cyo kuzishaka, hari abantu batatu bafashwe bakekwaho kuziba, bakazigurisha ndetse bakanazihindurira ibirango byazo [Serial Number].

Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa urusobe rwayo, guhindura ibiranga igikoresho, kugurisha ikintu cy’undi no kuba ibyitso ku cyaha cy’ubujura.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bagomba kugira uruhare mu gucunga ibyabo, bakigengesera, bakamenya kubika amakuru y’ibikoresho byabo no kutagura ibikoresho batazi iho byavuye.

Ati “Hari ibyo abantu bakwiriye kumenya mu kubasha gucunga ibyacu. Ukimara kugura telefone ujye ubika inyemezabwishyu yawe kandi Serial Number uyishyire ahandi hantu kuko abenshi bayibika muri ya telefone bikajyana. Rimwe na rimwe usanga hari abazi izina ryayo gusa.”

Ikindi ni ukwirinda kugura telefone zakoze. Iba ari make ariko ibiyikurikira biba bikomeye. Izi zose harimo izafashwe, hari abaziguze, icyo gihe barahomba. Harimo n’abazigura babizi neza ko zibwe.”

Murangira yongeyeho ko uwibwe telefone agomba kwihutira guhagarikisha by’agateganyo konti ze ziyishamikiyeho kuko abaziba boroherwa no gutwara amafaranga ari kuri banki byahujwe.

Icyaha cyo kwinjira muri mudasobwa utabiherewe uburenganzira no kwinjira mu makuru ayibitse cyangwa urusobe rwayo gihanwa n’Ingingo ya 24 y’itegeko ryo gukumira no guhana ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga cy’igifungo cy’imyaka ibiri ariko itarenze itanu ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

Guhindura ibiranga mudasobwa bihanishwa gufungwa hagati y’umwaka umwe n’ibiri ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kugera kuri miliyoni 1 Frw.

Perezida Kagame na Madamu bakoreye ibirori by’isabukuru Gen Muhoozi Kainerugaba
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Sassou Nguesso ku meza
1000 Hills event igiye gutanga ibihembo byiswe “Rwanda Women in Business Awards 2024
Perezida Paul Kagame yakiriye umugaba Mukuru w ‘ingabo za Ethiopia
Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri bashya kwisuzuma ku giti cyabo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Spin And Win Instantly

May 28, 2024

What Casinos Can You Gamble At 18 In Dublin

January 9, 2017

Buffalo Blitz Megaways

May 28, 2024

Immortal Romance Slot Au

September 5, 2023

Masino Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Luxor Gold Casino

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?