Nel Ngabo uherutse gusohora album ye ya gatatu yise ‘Life, love and light’ yahishuye ko indirimbo akunda kurusha izindi ziyigize ari iyitwa ‘Woman’ yanamaze gukorera amashusho.
Iyi album yakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki, igizwe nindirimbo 13 ziyobowe na ‘Woman’ ahamya ko ariyo akunda kurusha izindi 12 ziyiriho.
Iyo uganira na Nel Ngabo kuri album ye nshya, kimwe mutasoza atagarutseho ni uko indirimbo ‘Woman’ ariyo akunda kurusha izindi ziyibarizwaho.
Mu kiganiro aherutse kugira na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, Nel Ngabo yagize ati “Ni indirimbo igaruka ku bakobwa n’abagore bo mu Rwanda, njye nyikunda cyane kuko navugaga ubwiza bw’Umunyarwandakazi.”
Iyi ndirimbo itaka ubwiza bw’Abanyarwandakazi, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clement mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh.
Nel Ngabo ahamya ko ubwiza bw’Abanyarwandakazi ari ikintu kibonwa na benshi, ku buryo kuburirimba ari ikintu cyamushimishije.
Ati “Uretse nanjye uhavuka, uzumve abanyamahanga iyo bahageze, bataha birahira ubwiza bw’Abanyarwandakazi ku buryo kuburirimba rwose ari ikintu gishimishije.”