Kalimpinya wamenyekanye ubwo yitabiraga amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda muri 2017, akaba anakina umukino wo gusiganwa mu modoka, ari mu byishimo nyuma y’uko Lewis Hamilton nawe ukina uyu mukino amushyize ku rubuga rwe rwa Instagram.
Ku munsi w’ejo ni mugoroba ni bwo Umwongereza Lewis Hamilton, wamamaye kubera gukina isiganwa ry’imodoka nto Formula 1, yasangije abantu barenga Miliyoni 33 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, ifoto y’Umunyarwandakazi Kalimpinya Queen ari gukina amasiganwa y’imodoka.
Usibye ibyo kandi iyi foto yayishyizwe no kuri konti ya Instagram yitwa Femalesinsport ikaba isanzwe igaruka ku bagore baba muri siporo by’umwihariko iyo gutwara imodoka na moto.
Nyuma y’ibi Kalimpinya Queen yerekanye amarangamutima ye haba ku mbuga nkoranyambaga ze. Aganira na The News Times, yavuze ko ibyishimo byamurenze muri rusange anavuga ko biri kumwongerera imbaraga.
Yagize ati “Ibyishimo byandenze, sinzi niba abandi babifashe nk’uko nabifashe, ariko ni nko gukina mu ikipe y’abatarabigize umwuga ubundi ukamenya ko Cristiano cyangwa Messi bagushyize ku mbuga nkoranyambaga”.
“Birashimisha rwose iyo ubonye umushoferi uzwi cyane wa Formula ya mbere nka Lewis ashima ibyo ukora. Ubu ni bwo nkitangira”.
Irushanwa rya mbere Kalimpinya Queen yitabiriye atwaye imodoka ni Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022. Nyuma yaje kwitabira irushanwa rya Huye Rally 2023 aho yakinnye ari we mushoferi mukuru bitewe n’uko yari amaze igihe akina ariko ari umushoferi wungirije.
Kalimpinya Queen bwa mbere yamenyekanye cyane ubwo muri 2017 yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda bikanarangira abonye ikamba ry’Igisonga cya Gatatu