SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rw’abatarengeje imyaka 13 na 11 ruzakina na Brazil ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi gitegurwa na PSG
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > U Rwanda rw’abatarengeje imyaka 13 na 11 ruzakina na Brazil ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi gitegurwa na PSG
Imikino

U Rwanda rw’abatarengeje imyaka 13 na 11 ruzakina na Brazil ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi gitegurwa na PSG

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/05 at 10:05 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Abana bakinira irerero ryigisha umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain riherereye mu Rwanda, batangiranye intsinzi mu irushanwa rihuza amarerero y’iyi kipe aherereye mu Bihugu bitandukanye.

Guhera tariki 1 Kamena 2023, amakipe ahagarariye u Rwanda yerekeje mu Bufaransa aho yari agiye gukina.

Nyuma yo gutsinda imikino mu byiciro byombi [U11 na U13], U Rwanda na Brésil byageze ku mikino ya nyuma muri iri rushanwa rihuza Amashuri y’Umupira w’Amaguru ya Paris Saint-Germain ku Isi.

Amakipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa [Paris Saint-Germain Rwanda], yitwaye neza mu minsi ibiri y’irushanwa kuko yatsinze imikino yose yakinnyemo, binayihesha itike yo gukina imikino ya nyuma.

Ikipe y’abatarengeje imyaka 11 yitwaye neza kuva ku munsi wa mbere, ibanza gutsinda Kuwait mbere yo gukurikizaho Turikiya n’u Bufaransa.

Mu batarengeje imyaka 13, u Rwanda rwatsinze Turikiya, u Bufaransa, u Bwongereza ndetse na Koreya y’Epfo, rubona kubona itike igera ku mukino wa nyuma.

Mu byiciro byombi, u Rwanda rurakina na Brésil ku mikino ya nyuma iteganyijwe kuri uyu wa Mbere kuri Parc des Princes, ruhatanira Igikombe cy’Isi kiri guhuza ibihugu birenga 20 byitabiriye iri rushanwa.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya karindwi, ikaba iya kabiri ryitabirwa n’ikipe zo mu Rwanda. Ku nshuro ya mbere, abatarengeje imyaka 13 b’u Rwanda begukanye igikombe mu gihe abatarengeje imyaka 11 basoreje ku mwanya wa kane.

Ubwo amakipe ahagarariye u Rwanda yahagurukaga mu Gihugu, umutoza mukuru wa yo, Nyinawumuntu Grâce unayobora igice cya tekiniki muri iri shuri riherereye i Huye, yavuze ko afitiye icyizere aba bana.

You Might Also Like

Rwanda Premier League igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka wa 2024/2025

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Ubuyobozi bwa APR FC bwasezeye mu cyubahiro umutoza Darko Nović mu cyubahiro

Umutoza Robertinho yajyanye Rayons Sport muri Ferwafa kubera ideni imurimo

Nsanzabera Jean Paul June 5, 2023 June 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Rond Point yahoze ari iya Mtn kimihurura yasenywe

January 10, 2025
Imyidagaduro

Tom Close yashyize hanze indirimbo yise niyo Ikamena yakoranye na Fireman

October 17, 2023
Andi makuru

Abapolisi 240 b’u Rwanda bagiye kohereza muri UNMISS bahawe impanuro na CG Namuhoranye

June 10, 2024
Andi makuru

Trump yemeye kwishyikiriza urukiko

August 22, 2023
Imikino

Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports

September 13, 2024
Andi makuruKwibuka

#Kwibuka30 : Kayonza abarokotse Jenoside barasaba ko imibiri y’abatutsi ishyinguye muri Tanzania yazanwa mu Rwanda

April 8, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?