Ikipe ya Arsenal yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza n’agahunda ya Visit Rwanda begukanye igihembo cya Football Business cya 2023 ku bw’ubufatanye bwiza.
Mu Cyumweru gishize nibwo mu Bwongereza haberaga umuhango wo guhemba abantu ndetse n’amakipe atandukanye bakoze ibikorwa bigamije kubyarira inyungu umupira w’amaguru.
Ku rwego rw’abafatanyabikorwa beza ( Best Partenship of the Year) , ikipe ya Arsenal na Visit Rwanda babashije kwegukana igihembo n’umwanya wa kabiri nk’abagiranye ubufatanye bwiza kurusha abandi.
Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) cyinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.
U Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere aho iyi Kipe yambara imyenda yanditseho ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 n’iy’abagore.
Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 watangiye muri Kanama 2018, bivugwa ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020-2-21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.
RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.
Mu 2021 , amasezerano yaje kongerwaho imyaka itatu.Ni ubufatanye bwagiye bwungukira impande zombi kuko abakerarugendo basura u Rwanda bariyongereye.
Imibare mishya y’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda(RDB)igaragaza ko ibikorwa by’ubukerarugendo byinjije miliyoni 445$ zivuye kuri miliyoni 164$ zinjiye mu 2021 bingana n’izamuka rya 171.3%.

