Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryatangaje uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2024 muri Shampiyona izatangira ku wa 9 Gashyantare 2024 mu bagabo.
APR BBC ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka, izafungura ikina na Kepler BBC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere mu mukino uzaba ku wa Gatanu, tariki 9 Gashyantare 2023.
REG BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma na yo izakira Inspired Generation na yo izaba ikina umwaka wa mbere muri iki cyiciro.
Ni mu gihe Patriots BBC iri mu zifite abafana benshi, izatangira yakira Tigers BBC, Kigali Titans izakire Orion BBC zombi ziri gukina umwaka wa kabiri muri iki cyiciro.
United Generation Basketball (UGB) ifitiwe amatsiko menshi nyuma yo gushorwamo imari na Bruce Melodie ndetse na Coach Gaël, izatangira uyu mwaka isura Espoir BBC yabaye iya gatatu mu mwaka ushize.
Umukino wa REG BBC na Patriots BBC uba utegerejwe na benshi, uteganyijwe tariki 15 Werurwe 2024 mu gihe uwa APR BBC na Patriots uzaba ku wa 22 Werurwe 2024.
Ni mu gihe umukino wa APR BBC na REG BBC zahuriye ku mukino wanyuma umwaka ushize, uteganyijwe ku wa 5 Gicurasi 2024.
Ikipe y’Ingabo ni yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona giheruka itsinze REG BBC imikino 4-0, yongera ku gikozaho imitwe y’intoki nyuma y’imyaka 14.
Bitandukanye n’umwaka ushize, iyi Shampiyona izakinwa n’amakipe 10 gusa kuko hamanutse ane hazamuka abiri mu rwego rwo kuyikomeza. Ibi kandi byatumye izakinirwa mu Mujyi wa Kigali ku kigero cya 100% kuko nta kipe yo mu ntara irimo.