SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC mbere yo guhura na Rayon Sports
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC mbere yo guhura na Rayon Sports
Imikino

Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC mbere yo guhura na Rayon Sports

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 9, 2024
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasuye Ikipe ya APR FC mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

 

Gen Mubarakh wayoboye iyi kipe imyaka ibiri, yayisuye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 8 Werurwe 2024, habura amasaha make ngo ikine na mukeba Rayon Sports imaze imikino ine idatsinda.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko cyari igikorwa kigamije kureba uko ikipe yiteguye ndetse no kuyibwira ko ishyigikiwe mu buryo bwose mbere yo guhura na mukeba.

Uyu muyobozi kandi yari yagaragaye no ku mukino w’ikirarane iyi kipe iheruka gutsindamo Etoile de l’Est igitego 1-0 tariki 5 Werurwe.

APR FC imaze iminsi ititwara neza imbere ya Rayon Sports kuko imaze imikino ine itayitsinda, aho yatsinzwe itatu ikanganya umwe ari na wo uheruka.

Kugeza ubu, Ikipe y’Ingabo itaratsindwa muri Shampiyona ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amaota 55, aho irusha Murera iyikurikiye amanota 10.

Muri rusange, kwinjira kuri uyu mukino wo ku wa Gatandatu ni 5000 Frw (7000 Frw ku munsi w’umukino), 7000 Frw (azaba ibihumbi 10 Frw nyuma), ibihumbi 20 Frw (azaba ibihumbi 30 Frw) n’ibihumbi 50 Frw.

CECAFA U18: Amavubi yatsinzwe na Kenya
U Rwanda rwongereye amasezerano yo gukomeza kwakira imikino ya BAL
Arsene Wenger yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama rusange ya FIFA I Kigali
Euro 2024: N’Golo Kanté yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu
Hatangajwe Impinduka ku makipe n’imijyi izakinirwamo imikino ya BAL
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

How To Find Certain Online Spins In Dublin 2023

May 28, 2024

No Deposit Bonus Virtual Casinos Ireland

April 19, 2020

Ultra Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Neugrunaer Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Crypto Gambling Sites

February 25, 2025

Casino Play For Real Money

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?