SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amasura mashya ashobora kwiyongera mu Mavubi!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Amasura mashya ashobora kwiyongera mu Mavubi!
Imikino

Amasura mashya ashobora kwiyongera mu Mavubi!

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: November 5, 2023
Share
SHARE

 

Biravugwa ko hari abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’ikipe y’Igihugu Amavubi ariko batatangajwe muri 30 umutoza yashyize ahabona.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje abakinnyi 30 bahamagawe n’umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler guhangana na Zimbambwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo imikino yose izabera mu Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Mu bakinnyi 30 bahamagawe benshi babonye ari amazina asanzwe mu ikipe y’igihugu nta mazina mashya arimo nk’uko byari byitezwe.

Ni ubwo abakinnyi 30 batangajwe atari bo bonyine bahamagawe ahubwo hari andi mazina yiganjemo abakinnyi bazaba bahamagawe bwa mbere bashobora kugaragara kuri uyu mikino.

Amakuru avuga ko impamvu batagaragaye ku rutonde ari uko igihe cyo guhamagara cyageze batarumvikana na FERWAFA ariko ibiganiro bikaba byarakomeje ndetse bigeze kure ku buryo hari abakinnyi bashobora kwiyongeramo.

Bivugwa ko ari abakinnyi bane cyangwa batanu ari bo baganirijwe, barangajwe imbere n’umunyezamu wa Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens.

Undi mukinnyi wavuzwe muri aba bakinnyi ushobora kuba yahamagawe ni rutahizamu Johan Marvin Kury wa Yverdon Sport FC II mu Busuwisi. Uyu we n’umutoza uheruka Carlos Alos yigeze kumuhamagara ariko ntiyaza, FERWAFA yakomeje ibiganiro na we aho amakuru avuga ko byarangiye yemeye ndetse aka agomba kuza. Gusa uyu mukinnyi we niyo yaza ntiyakina kuko afite imvune, ashobora kuza agashakirwa ibyangombwa akanasura u Rwanda cyane ko ahafite n’umuryango.

Bivugwa ko kandi abakinnyi bandi bohererejwe ubutumire barimo umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Le Havre mu Bufaransa, myugariro wo ku ruhande rw’iburyo bivugwa ko ari Noe Uwimana ukinira Philadelphia Union muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’undi myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi.

Abakinnyi 30 bahamagawe mu Mavubi

Abanyezamu:

Ntwari Fuacre (TS Galaxy, Afurika y’Epfo)
Nzayurwanda Jimmy Djihad (Kiyovu Sports)
Muhawenayo Gad (Musanze FC)

Ba myugariro:

Omborenga Fitina (APR FC)
Serumogo Ali (Rayon Sports)
Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Marc)
Ishimwe Christian (APR FC)
Mutsinzi Ange (FK Jerv, Norvège)
Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
Niyomugabo Jean Claude (APR FC)
Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli, Libya)
Niyigena Clément (APR FC)
Mitima Isaac (Rayon Sports)

Abakina Hagati

Bizimana Djihad (Kryvbas FC, Ukraine)
Mugiraneza Frodouard (Kiyovu Sports)
Hakim Sahabo (Standard de Liège)
Muhire Kevin (Rayon Sports)
Byiringiro Lague (Sandvikens IF, Suède)
Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Iradukunda Elie Tatou (Mukura VS)
Niyonzima Olivier (Kiyovu Sports)

Ba rutahizamu

Mugenzi Bienvenu (Police FC)
Sibomana Patrick (Gor Mahia)
Mugisha Didier (Police FC)
Nshuti Innocent (APR FC)
Mugunga Yves (Kiyovu Sports)
Mugisha Gilbert (APR FC)
Gitego Arthur (Marines FC)
Rafael York (Gegle IF, Norvège)

Maxime Wenssens bivugwa ko na we yahamagawe mu Mavubi
Johan Marvin Kury ategerejwe mu Mavubi
Johan Marvin yakiniye amakipe nka Xamacs Fcs ,Byiringiro Lague yigeze kujya gukoreramo isuzuma yitezwe mumavubi
Yannick Noah wagacishijeho muri Tennis yageze mu Rwanda aho aje kwitabira imikino ya ATP Challenger 50
Myugariro wa Arsenal Jurriën David Norman yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC mbere yo guhura na Rayon Sports
Amagare: Akagera Rhino Race iratangira kuri uyu wa 26 Ukuboza 2023!
Abafana ba Kiyovu bari bafunzwe bazira gutuka Mukansanga Salima bagizwe abere
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

No Deposit Slots Australia Keep What You Win

February 25, 2025

What Are The Free Spins Offers Available At Licensed Online Casinos In Ireland

September 22, 2018

Vip Room Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024
Iyobokamana

Aline Gahongayire agiye gushyira hanze indirimbo yise 6th September itariki atazibagirwa mu buzima bwe

September 3, 2024

Filiplay Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Magic Spins Slot

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?