SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyarwanda Derrick Irutingabo yarasiwe mu isabukuru muri Amerika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umunyarwanda Derrick Irutingabo yarasiwe mu isabukuru muri Amerika
Andi makuru

Umunyarwanda Derrick Irutingabo yarasiwe mu isabukuru muri Amerika

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/10 at 11:03 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Abantu babiri barimo Derrick Irutingabo bapfuye abandi batanu barakomereka, nyuma yo kurasirwa mu birori by’isabukuru mu Majyepfo ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ukurasa kwabaye ahagana saa saba z’ijoro ryo ku cyumweru, mu nyubako iherereye Adelanto. Abapfuye ni Maqwan Allen wo muri Rancho Cucamonga na Derrick Irutingabo wo muri Arizona, bombi bakaba bari bafite imyaka 20.
Polisi yatangaje ko Irutingabo yaguye mu rugo aho yarasiwe naho mugenzi we agwa kwa muganga.

Abakomeretse batanu barimo umwana w’imyaka 14. Kugeza ubu polisi ntirabasha kumenya abarashe aba bantu. Bamwe mu baturanyi bavuga ko hashobora kuba harabayeho ibimeze nk’imirwano muri urwo rugo, kuko na mbere habayeho kurasa.

Bamwe mu banyarwanda bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Irutingabo, aho umwe yanditse kuri Twitter ati “Umuntu wanjye Irutingabo Derrick baramwishe sha, bamurasiye mu birori by’isabukuru mu Majyepfo ya California”.

Ubutumwa bwanditswe kuri Gofundme bwo gukusanya inkunga yo gushyingura Irutingabo, bwerekana ko uyu musore bakundaga kwita Drose yavutse kuwa 23 Kanama 2002, i Kibondo muri Tanzania, kuri Edward Hakizimana na nyina Anny Z Ngendakumana.
Yageze muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri 14 Nzeri 2004 ajyanye n’umuryango we, akaba yararangije amasomo muri Rose Academy mu 2020.

You Might Also Like

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Perezida José Mujica wafatwanga nk’umukene yitabye imana ku myaka 89

Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite

Nsanzabera Jean Paul May 10, 2023 May 10, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Elodie Shami yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation

March 19, 2024
Imyidagaduro

Bahavu yanyomoje amakuru avuga ko akubita umugabo we Fleury

August 14, 2023
ImyidagaduroKwibuka

Abagize itsinda ry’abanyarwenya ba Gen-Z Comedy basuye urwibutso rwa Kigali bunamira Abatutsi bahashyinguye(Amafoto_

April 16, 2024
Andi makuru

Munyakazi Sadate yongeye gucyeza inkotanyi zatumye yongera kwiyubaka akaba uwo ariwe ubu

April 30, 2025
Imyidagaduro

Israel Mbonyi yujuje imyaka 10 atanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya

March 10, 2024
Imyidagaduro

Dj Theo yitabye Imana nyuma y’uburwayi bukomeye yari amaranye iminsi

January 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?