Umuhanzi King Saha umwe mubakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda ubwo yari mu kiganiro kuri kimwe mu binyamakuru byo muri icyo gihugu yagize icyo avuga kuri Bebe Cool .
Uwo muhanzi yamuvuze nyuma yaho Bebe Cool mu cyumweru gishize yavuze ko ntaho ahuriye na Bobi Wine mu bijyanye n’amasomo kuko ari indashyikirwa mu butabire ,Imibare ni bindi byinshi .
Icyo gihe Bebe Cool yavuze ko impamyabumenyi ye yo hejuru (A’level) iruta impamyabumenyi ya MDD.
Nyuma yo gutangaz aibyo Umuhanzi King Saha King Saha nawe yahise yinjira muri ibyo biganiro maze aseka Bebe Cool kukuba yaravuze kuriya kandi nawe ntacyo yica ngo akize
King Saha yagize Ati: “Sinshaka ko mwongera kugereranya Bebe Cool na Bobi Wine kuko Mwese muzi byinshi Bobi Wine yagezeho muri uyu muziki wacu .
Ibi bivuzwe nyuma yaho muri Werurwe uyu mwaka, Bobi Wine yifatiye ku gahanga Bebe Cool na Chameleone ababwira ko abarusha amasomo, ubukungu, ndetse n’umuziki..