Mu gihe habura amasaha make ngo umukino w’ishiraniro uhuza Rayon Sports na APR FC utangire, abahanga mu kuvanga imiziki barimo Dj Sonia na DJ Bloww bamaze kwigaruria imitima ya benshi, baraza kuba basusurutsa abitabira uyu mukino, ari nawo wa mbere uraba ubereye kuri Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.
Nk’uko bigaragara ku mbuga zacururizwagaho amatike, ni umukino uzaba ufite ubwitabire buri hejuru cyane ko umatike yamaze gushira.
Si kenshi, aba-Dj bajya gucurangira ku bibuga by’imikino mbere yayo, yabereyeho umupira w’amaguru, ariko IGIHE yamenye ko ibi byakozwe kugira ngo abafana bafashwe kugira ibihe byiza.
Si aba gusa kandi kuko hazaba hari n’abashyushyarugamba basanzwe bamenyerewe mu ruganda rwa siporo mu Rwanda nka David Bayingana, Shema Natete Brian ndetse na Uwimana Clarisse.
Dj Sonia w’imyaka 25 asanzwe acuranga ahantu hatandukanye harimo ibitaramo cyane ko no mu mwaka ushize yacuranze mu birori byo gusoza ibitaramo bya ‘Giants of Africa Festival’, BAL iheruka ndetse n’ibindi.