Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria davido yongeye kwerekana ko ari indakorwaho mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye snhay yise Timelss yakoreye mu mujyi Lagos .
Tariki ya 31 Werurwe 2023 abunyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ni zindi zose zicururrizwaho umuziki nibwo Davido yashyize hanze alubumu ye ya kane yise “Timelesss “{ ikaba yarahise ica ibintu kuri izo mbuga kuko yaguzwe n’abantu benshi cyane mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa .
Nyuma yi kuyimukirki mu mijyi nka New York na Londres mu mpera z’icyumweru gishize hari hatahiwe kw’ivuko muri Nigeria aho abantu barenga ibihumbi n’ibihumbi bai bategereje kwiyumvira zimwe mu ndirimbo zigize iyo alubumu ya Davido yise Timeless .
Iki gitaramo cyabareye ahitwa Tafawa balewa Square kitabiriwe n’abantu barenga ibuhumbi 50 aho kwinjira muri icyo gitaramo byari ibihumbi 22 Frw , Ibihumbi 100frw n’ibumbi 200 Frw mu myanya ya VVIP nubwo ibyo bitigeze bikanga abakunzi b’uyu muhanzi .
Nubwo ibintu byose byari byateguwe neza cyane abahanzi bose bari bategerejwe ku rubyiniro baje nabo kwitwara neza cyane kugeza ku isaha umuhanzi mukuru ariwe Davido yageraga ku rubyiniro maze ibintu bigahindura isura .
Mu bahanzi bafashije Davido ku rubyiniro bari barangajwe imbere n’abashyushyarugmaba Kie Kie na Mr Macaroni , naho abahanzi bose nia Tion Wayne,Simba,Iyanya,Odumodu BlVck,Mayorkun,Peruzzi,Pheels,Khaid ,Skiibi,na bandi benshi cyae kuko icyo gitaramo cyamaze amasaha gera ku icumi .
Davido wamaze amasaha agera kuri abiri ku rubyiniro yerekanye ko akiri wa wundi yaririmbye indirimbo zose ziri kuri alubumu Timeless ndetse ni zindi ze zakanyujijeho mu myaka yashize .
Uyu muhanzi ubwo yaririmbaga indirimbo Jowo ibintu byabaye ibindi kuko benshi batunguwe no kubona umuhanzi Asake amusangaku rubyiniro bagafatanya kuyiririmba ibintu byashimishije abari bitabiriye icyo gitaramo .
Igitaramo cyarangiye abari bakitabiriye ubona badashaka gutaha kubera ibyishimo uyu muhanzi yabahaye muri uwo mugoroba .
Davido nyuma yo kuva muri icyo gitaramo yasimbukiye ku mbuga nkoranyambaga ze maze ashimira abaitabiriye igitaramo cye mu magambo make agira ati “ Lagos Bya Byiza cyane ‘ mwakoresheje imbaraga nyinshi cyane birenze ibyo twari twiteze .
Yakomeje agira ati Umutima wanjye urishimye cyane kandi ndabakunda abafashe umwanya wabo bakaza mu gitaramo cyanjye mu misni mike ndababwira ahandi tuzataramira hano iwacu.