SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibya Bahavu na Ndoli Safaris byabaye agatereranzamba
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ibya Bahavu na Ndoli Safaris byabaye agatereranzamba
Imyidagaduro

Ibya Bahavu na Ndoli Safaris byabaye agatereranzamba

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 18, 2023
Share
SHARE

Ku wa 17 Mata 2023 ku biro bya Ndoli Safaris hakoraniye inama yahuje ubuyobozi bw’iki kigo, ubwa Rwanda International Movie Awards ndetse na Bahavu Jeannette bari kwigira hamwe uko uyu mukinnyi wa sinema yahabwa imodoka yatsindiye.

Hamaze iminsi havugwa amakuru menshi ku modoka yagombaga guhabwa umukinnyi wa sinema, Bahavu Jeannette, uherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi ukunzwe muri Rwanda International Movie Awards.

Ni icyiciro cyari cyashyiriweho imodoka yo mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2012 ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw ku mukinnyi wa sinema wari bubashe kucyegukana.

Mu ijoro ryo ku wa 1 Mata 2023, amatsiko yari yose buri wese yibaza umukinnyi wa sinema ugomba kurarana iyi modoka. Bahavu Jeannette ni we watsinze, byemezwa ko agomba guhabwa igihembo.

Icyakora nyuma yo kubahiga ndetse akemererwa imodoka, ntabwo yahise ayihabwa. Amakuru avuga ko hari ibyo ubuyobozi bwa Rwanda International Movie Awards bwari butararangizanya na Ndoli Safaris yari yabateye inkunga.

Hari amakuru avuga ko bagombaga kwishyura kimwe cya kabiri cy’aya mafaranga imodoka ikabona gutangwa.

Nyuma y’iminsi Bahavu ategereje imodoka ye ariko atayihabwa, yagize amakenga yiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) asaba ko bamufasha guhabwa imodoka ye.

Mu gihe RIB yari ikinjira mu kibazo, abategura ibi bihembo na Ndoli Safaris, baje kwicara bakemura ikibazo cyari kitarakemuka hagati yabo ariko hasigara isubyo rikomeye ryagombaga gukemuka ari uko Bahavu nawe abyinjiyemo.

Iri subyo niryo ryatumye ku wa 17 Mata 2023 hategurwa inama y’igitaraganya yabereye ku biro bya Ndoli Safaris kugira ngo bigire hamwe uko Bahavu yahabwa imodoka ye.

Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko imodoka igomba guhabwa uyu mugore, igomba kuzaba iriho ibirango bya Ndoli Safaris mu gihe cy’umwaka cyane ko biri mu masezerano iyi sosiyete yagiranye n’abategura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards.

Ku ruhande rwa Bahavu Jeannette we avuga ko adashobora gufata iyi modoka yamamaza iki kigo mu gihe nta nyungu we abibonamo.

Bahavu yagaragaje ko niba Ndoli Safaris bashaka ko iyi modoka igomba kuba yamamaza iki kigo, byasaba ko bamuha amasezerano y’akazi ko kwamamaza.

Ibi byamaganiwe kure n’ubuyobozi bwa Ndoli Safaris buhamya ko imodoka izatangwa mu gihe ibyo bumvikanye n’abategura iri rushanwa byaba byubahirijwe.

Ku ruhande rw’abategura iri rushanwa kuko aribyo bumvikanye na Ndoli Safaris ariko bataba barigeze babishyira mu masezerano agomba guhabwa uwegukanye iyi modoka, barifuza ko habaho ubwumvikane ku mpande zombi.

Uku kudahuriza kuri iyi ngingo kwatumye inama ya mbere itaha nta mwanzuro ifashe, biyemeza gukora indi igomba guterana ku wa 18 Mata 2023 iki kibazo kigakomeza kuganirwaho hashakwa umwanzuro.

 

Abaramyi Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire na Tonzi bakebuye abakirangwa n’inzangano
Knowless yakumbuje abakunzi be indirimbo zo hambere harimo niyo yakoranye na Vampino
Bruce Melodie werekeje muri Nigeria yanyomoje amakuru y’uko yibagishije Inda
Patoraking yasuye abanyeshuri afasha biga muri African Leadership University I Kigali
Kigali Comedy Club ije ari igisubizo ku bakunzi b’urwenya muri Kigali
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Online Casinos Ireland Free Spins No Deposit

May 28, 2024

Reeltastic Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

1g1 Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Grande Vegas Ndb

May 28, 2024

The Best Way To Win On Online Slots In Dublin 2023

May 28, 2024

Lucky Stars Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?