Umuhanzi Rajab Abdul Kahali [Harmonize] ukunzwe na benshi muri Tanzania no hanze yayo, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku byiza amaze kugeza ku gihugu ayoboye.
Mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku rubuga rwa Twitter, yanditse ashimira Perezida Kagame ku bw’amahoro n’umutekano u Rwanda rufite.
Yanditse agira ati “Warakoze Kagame, udahari nta mahoro yabaho
https://twitter.com/harmonize_tz/status/1646094026246873088?t=Hjv9twSJtGdIvhli49jRmg&s=1
Ni ubutumwa bwakiranwe yombi na benshi mu bakurikira uyu muhanzi barimo n’Abanyarwanda bamushimiye cyane ndetse bamusaba kuzagaruka agasura u Rwanda afite umwanya uhagije, akareba neza ibyo rwagezeho.
Nyuma y’ubu butumwa, Harmonize yahise ahindura ifoto imuranga kuri Konti ye ya Instagram, ashyiraho iya Perezida Kagame isimbura iy’ibendera ry’u Rwanda yari imazeho iminsi ine.
Ubwo u Rwanda n’amahanga byatangiraga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muhanzi ni umwe mu banditse ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe.
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi b’icyitegererezo muri Afurika, dore ko yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye, ashimirwa ku ntambwe amaze kugeza ku Rwanda n’abarutuye nyuma y’igihe gito iki gihugu kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.