Niyoyukuri Jean Bosco Uzwi nka New mix umaze kumenyekana cyane mu ruganda rwa muzika mu bijyanye n’amatara akoreshwa ku rubyiniro cyangwa mu bindi birori bitandukanya akanaba n’Umuyobozi wa Visual light yateye ivi asaba umukunzi we Mugabekazi Anabella ko bazana akaramata.
Ibi birori byabaye ukwezi gushize tariki ya 18 Gashyantare 2023 bikabera ku Gisozi ahazwi nka Zuko House byari byitabiriwe na zimwe mu nshuti zabo za hafi gusa nkuko New Mix yabitangarije Ahupa Visual Radio .
Yagize ati :Anabella tumaranye Imyaka itatu dukundana bizira uburyarya kuko ni umukobwa wanyeretse urukundo kandi wubaha buri wese yaba mu miryango wanjye ndetse no mu nshuti zanjye bikaba aribyo byatumye mfata umwanzuro kumukunda nkamukundwakaza .
Mu gusoza New Mix yadutangarije ko indi mihango yose izakurikira n’amatariki izaberaho azayatangaza mu minsi ya vuba anashimira imiryango yabo bombi ndetse n’inshuti zabo zakomeje kubaba hafi mu rugendo rwabo bombi a abasaba ko bazitabira ubutumire bwabo.