SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umutoza Seninga Innocent yabazwe Ikirenge nyuma yo kuvunikira mu myitozo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Umutoza Seninga Innocent yabazwe Ikirenge nyuma yo kuvunikira mu myitozo
Imikino

Umutoza Seninga Innocent yabazwe Ikirenge nyuma yo kuvunikira mu myitozo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/06 at 10:24 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune y’ikirenge, Umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent, yamaze kubagwa. Imikino itandatu isigaye ya Shampiyona y’u Rwanda, izatozwa n’umutoza wungirije Tugirimana Gilbert ’Canavaro’.

Mu myitozo iyi kipe yo mu Karere ka Nyagatare yakoze ku wa Gatatu, tariki ya 30 Werurwe 2023, yitegura kwakirwa na Gorilla FC, ni bwo Seninga yagize ikibazo cyo kuvunika ikirenge.

Nyuma yo kuvunika ntiyigeze agaragara kuri uyu mukino ku munsi wakurikiyeho nk’umutoza mukuru, ahubwo watojwe na Tugirimana Gilbert usanzwe amwungirije muri Sunrise FC.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Si uyu umukino byitezweho ko atazagaragaraho ahubwo n’indi yose isigaye ngo umwaka w’imikino urangire ntabwo azayitoza.

Iyi kipe iri kugorwa no kubona amanota atatu mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona, izabana na Tugirimana mu mikino itandatu isigaye iharanira no gushaka amanota ayigumisha mu Cyiciro cya Mbere.

Seninga yavunitse mu gihe yari amaze igihe gito agarutse mu ikipe nyuma yo guhagarikwa ari kumwe n’umutoza we wungirije Tugirimana.

Sunrise FC iri ku mwanya wa 13 wa Shampiyona y’amakipe 16, mu mikino 24 imaze gukinwa ifite amanota 25, mu gihe Rutsiro FC iyikurikiye ifite 21, Marines FC [19] na Espoir FC ya nyuma ifite 14.

 

You Might Also Like

Rwanda Premier League igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka wa 2024/2025

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Ubuyobozi bwa APR FC bwasezeye mu cyubahiro umutoza Darko Nović mu cyubahiro

Umutoza Robertinho yajyanye Rayons Sport muri Ferwafa kubera ideni imurimo

Nsanzabera Jean Paul April 6, 2023 April 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ilead Rwanda ikomeje gutyaza urubyiruko rw’u rwanda kuzavamo abayobozi beza

February 3, 2024
Imyidagaduro

Nyuma yo kweguka ikamba rya Nyampinga w’Ububiligi Keza Joannah ba nyampinga bo mu Rwanda bakomeje kwishimira intsinzi ye

February 26, 2024
Andi makuru

Ku bwa burembe noneho ingabo za SADC zigiye gukurwa muri RDC

March 14, 2025
Andi makuru

Umunyarwanda Derrick Irutingabo yarasiwe mu isabukuru muri Amerika

May 10, 2023
Andi makuru

Perezida Xi Jinping yageneye Donald Trump ubutumwa bw’ishimwe ku ntsinzi ye

November 7, 2024
Imyidagaduro

Konti ya Kanye West yakuwe ku rubuga rwa X

February 10, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?