Umuhanzi Iradukunda Javan umaze kumenyekana nka Javanix ukorera umuziki mu ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi nyuma yo gukora zimwe mu ndirimbo ze ziri mu njyana y’amapiano ubu yashyize hanze indi ndirimbo yise Champion yakoranye n’umuhanzi Racine ukunzwe mu Rwanda kubera imiririmbire ye
Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Al Hadji Captain P umaze kwamamara nka Logic Hit, ikozwe mu njyana nshya bise “Amakondo” aho bafashe Amapiano bavanga na Gakondo nyarwanda.
Javanix ubwo yari amaze gusohora iyi ndirimbo yadutangarije ko bayikoze mu njyana itamenyerewe mu Rwanda bagamije kugeza injyana gakondo ku rwego mpuzamahanga.
Ati ” Nahisemo kubikora nk’umuhanzi kuko ni umusanzu wanjye nk’umwenegihugu kandi ukunda u Rwanda n’abanyarwanda kugeza injyana yacu kure.”
Javanix avuga ko kenshi iyo ubutumwa buciye mu ndirimbo bugera kure bitewe n’abakunzi b’umuziki.Ati ”Igihe nk’iki abahanzi bagomba kunyuza ubutumwa mu njyana ndangagihugu, abakunzi bacu bakaryoherwa n’umuziki mwiza kandi ubyinitse.”
Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo yiganjemo urukundo rwo mu mashuka ashimagiza umukobwa w’ikizungerezi ko ari “Champion” ahiga abandi bose.
Ubusanzwe JavaniX asanzwe amenyerewe mu njyana zitandukanye harimo amapiano ndetse na Afrobeat aho yakunzwe mu zindi ndirimbo ze zitandukanye